MINALOC yasabye abahinzi kudacika intege

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kutabonera ku gihe abaguzi b’imyaka yabo, kudacika intege ahubwo bakitegura Igihembwe cy’Ihinga A cya 2025 hakiri kare.

Ati “Ntibakwiye gucika intege kuko ikibazo cyari gihari cyabonewe igisubizo. Gahunda irambye irahari kandi irafatika.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuze ibi mu gihe hari gushakwa isoko ry’umuceri usaga Toni ibihumbi 26 weze mu gihugu hose ukabura abaguzi. Uyu muceri Minisiteri y’ubuhinzi ivuga ko ifatanyije n’ikigo East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko uyu muceri ndetse uzatangira gucuruzwa mu bigo by’amashuri ukifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Kuri Minisitiri w’ubuhinzi igisubizo kirambye cy’ibi bibazo bo kubura kw’abakiriya ku isoko ry’ibiribwa u Rwanda rurakibona mu gushyiraho ikigo kizajya kigura umusaruro w’abahinzi.

Minisitiri Musafiri yagize ati “Ati “Buri gihugu gishaka kwihaza mu biribwa cyane cyane ibi turya by’ibinyampeke dushaka gushyiraho ikigega, Leta iza ku isoko ikunganira abahinzi ikagura umusaruro.”

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Munani, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo cyitwa “Rwanda Food Commodity Board” kizaba gishinzwe kugoboka abahinzi kikagura umusaruro wabo mu gihe ibiciro byashyizweho bitubahirijwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:21 am, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe