MINEDUC yakuyeho urujijo ku bibwiraga ko abana bagize 30/30 bose bujuje

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu manota y’abanyeshuri bashoje amashuri abanza mu mwaka wa 2023/2024 yatangajwe kuwa 27 Kanama 2024 inota ry’ifatizo rituma umunyeshuri ahabwa ikigo abana biga babamo ni 29 ku bahungu na 28 ku bakobwa. Bisobanuye ko kugirango umuhungu ahabwe ikigo biga babamo agomba kuba yagize amanota 30/30 cyangwa se 29/30.

Bamwe mu babyeyi n’abarezi bibwiraga ko kugira 30/30 ari ukuzuza ibizamini cya Leta. Bakavuga ko bitumvikana ukuntu abana basabwa kuzuza ikizamini cya Leta kugira ngo babone iri nota ry’ifatizo. Bamwe ndetse bakavuga ko ibizamini byari byoroshye bagereranije n’umwaka w’amashuri ushize aho inota ry’ifatizo ryari 24/30.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Madame Irere Claudette mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazakuru yagize ati ” Hari abibaza bati ese ko tuba tubona bose bujuje. Ni byiza ko abantu babimenya, buriya twebwe nk’igihugu ikizami cya Leta kudufasha kumenya ngo aba banyeshuri bari mu cyihe cyiciro. Nibyo twita category ariko nk’iyo turi gushyira abanyeshuri mu myanya dukoresha amanota yabo nakwita y’umwimerere. Ni ukuvuga ngo hari category y’abafite amanota kuva kuri 90% – 70%”. 

- Advertisement -

Ibitangazwa na Minisiteri y’uburezi bikemeza ko n’ubwo abagaragara nk’abujuje ikizamini cya Leta ariko ko atari ko bose baba babonye 100%.

Madame Irere yagaragaje ko iyo hagiye gutangwa ibigo n’amasomo abanyeshuri batiranije kwiga hagenderwa ku manota yabo ya nyayo atandukanye n’ibyiciro. Abana bafite amanota menshi bagaherwaho bahabwa ibigo basabye ndetse n’amasomk basabye kujya kwiga.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko yifuza kubona abanyeshuri biga hafi y’aho batuye, gusa ngo hari abo bitabashije gukunda. MINEDUC ikemeza ko atari akazi koroshye kubonera imyanya abanyeshuri ibihumbi 200 mu bigo bitarenze ibihumbi 3.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:06 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe