MINEMA yaburiye uturere tudafite imodoka zizimya umuriro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri y’imicungire y’ibiza MINEMA yasabye uturere tutaragira imodoka zizimya umuriro kongera gutekereza uko zaboneka cyane cyane uturere tw’imijyi yunganira Kigali.

Adalbert Rukebanuka umuyobozi ushinzwe igenamigambi no gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza muri MINEMA yagaragaje ko gushaka izi modoka zizimya umuriro ari urugamba rusaba ubufatanye hagati y’inzego zirimo iziyobora uturere ndetse n’iz’umutekano nka Polisi y’igihugu. Adalbert akemeza ko by’umwihariko imijyi yunganira Kigali ikwiriye kugira izi modoka zihagije kugura ngo ahagaragara izi mpanuka hatabarwe ku gihe.

Iyi mpuruza ya MINEMA itanzwe mu gihe inkongi y’umuriro iherutse kwibasira ububiko bw’ibicuruzwa bwa MAGERWA buherereye ku mupaka wa cyanika ikangiza ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

Indi nkongi yibasiye inyubako y’ibucuruzi yo mu mujyi wa Musanze mu Majyaruguru mu mwaka wa 2023. Yangije byinshi mu bicuruzwa byari muri iyi nyubako bitangazwa ko yatewe n’iturika ry’icupa ryarimo Gaze yo gutekesha.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:39 am, Jul 5, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 67 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe