Minisiteri y’ubuzima imaze imyaka 6 yarananiwe kuvugurura ibiciro by’imiti

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibiciro by’imiti bikoreshwa mu Rwanda byashyizweho mu mwaka wa 2017 byagombaga kumara umwaka umwe bikavugururwa mu mwaka wa 2018. Kugeza n’ubu ntibiravugururwa n’ubwo ihuriro ry’abafite amavuriro yigenga mu Rwanda batahwemye kubisaba. Minisiteri y’ubuzima ikavuga ko bikiri kuganirwaho n’inzego bireba.

Abagize ihuriro ry’abafite amavuriro yigenga mu Rwanda “Rwanda Private Medical Facilities Association (RPMFA)” bavuga ko ibiciro biriho ubu bitajyanye n’igihe ndetse ko bigira uruhare rukomeye mu kudindiza iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Bagashimangira ko bo ubwabo badatera imbere ndetse ko batabasha guhemba abaganga b’inzobere kubera ibi biciro biri hasi.

Uretse kudindiza iterambere ry’urwego rw’ubuzima kandi aba ba nyir’amavuriro yigenga bavuga ko ibi biciro bitajyanye n’igihe ngo binatuma hari abashoramari benshi bagenda banga gushora imari muri uru rwego kuko babona nta nyungu zirimo.

- Advertisement -

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gushyiraho ibiciro bishya by’imiti n’ubuvuzi atari igikorwa cyoroshye kuko gisaba ibiganiro hagati y’inzego zitandukanye. MINISANTE yari yatangaje ko iyi mirimo imaze imyaka 6 ikorwa izarangira muri Kamena 2024 bigatangira kubahirizwa muri Nyakanga 2024, ibi nabyo siko byagenze.

Aganira na New times Iyakaremye Zachee umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE yatangaje ko igikorwa cyo gushyiraho ibiciro bivuguruye by’imiti n’ubuvuzi atari igikorwa cya Minisiteri imwe, ahubwo ko ari akazi gakorwa n’abarebwa n’ibi biciro bose. Muri aba Zachee avuga ko harimo ba nyir’amavuriro, Minisiteri zirimo iy’ubuzima ndetse n’iy’imari n’igenamigambi hatibagiranye n’ibigo by’ubwishingizi. Akemeza ko ari akazi kagoye ndetse gafata igihe kugira ngo karangire.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko ubu akazi ko kuvugurura ibi biciro kari kugenda kagana ku musozo. Uretse kuvugurura ibyari bisanzwe kandi ngo hanongewemo ibiciro by’ubuvuzi bushya butakorerwaga mu Rwanda mu 2017 ubu busigaye butangirwa mu Rwanda, aha hagatangwa urugero rwo guhanahana impyiko ku bayirwaye.

Nubwo Minisiteri y’ubuzima ica amarenga ko ibiciro by’imiti byavuguruwe byarangiye gukorwa, nta gihe ntarengwa itanga bizatangazwa ngo bitangire kubahirizwa. Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE yavuze ko bizaterwa n’igihe abari kubikora ho ubugenzuzi bazabimarana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:59 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe