Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nta gihugu gihuje amateka n’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi  ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’amahoro Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko u Rwanda rufite umwihariko mu mateka yarwo. Kuko ibyakozwe n’abanyarwanda nta handi biraba ku isi.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagize ati “Nta kindi gihugu cyigeze kibohorwa n’igice kimwe cy’abenegihugu bacyo bari baragizwe ibicibwa, bakakibohora bahereye aho bari barahungiye, aho bari baraciriwe, bishyize hamwe, bagahangana n’iyo Leta yakoraga ibyo bibi kugeza bayitsinze bagatangira kubaka Igihugu kikiyubaka kikagera ku iterambere, kikagera ku gipimo nk’icyo u Rwanda rugezeho.”

Yagize ati”Nagerageje kwitegereza niba hari ikindi gihugu cyagize ayo mateka usibye u Rwanda ndakibura. Ibyo Abanyarwanda tubikesha ubudasa bwacu bwo kwishakamo ibisubizo, tubusigasire.”

- Advertisement -

Minisitiri Bizimana kandi yibukije abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko ko indangagaciro na kirazira by’umuco wacu bifite uruhare rukomeye mu kugena imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, byo soko y’amahoro arambye.

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku nsanganyamatsiko igira iti, “Uruhare rw’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu kwimakaza amahoro.” Ni igikorwa cyateguwe na MINUBUMWE cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 300 ruturutse hirya no hino mu Gihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:50 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1012 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe