Minisitiri Nduhungirehe yaciye amarenga y’ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe bari muri Zanzibar, aho bitabiriye umwiherero uhurije hamwe ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Afurika y’Iburasirazuba, EAC

Uyu mwiherero ugamije kwiga ku mahoro n’umutekano by’Akarere ndetse n’inzira yo kwishyira hamwe. Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuri ubu bitarebana neza n’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ifoto ari kumwe na Amb. Arbert Shingiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi ndetse na Rtd Gen James Kabarebe bahagaze imbere y’ameza, basa n’abaganira. Amb. Nduhungirehe yanditse kuri iyi foto ubutumwa bugira buti  “Umugambi nguyu; mureke dukemure ibibazo byacu vuba kandi mu bwumvikane bw’impande zombi”. 

- Advertisement -

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Albert Shingiro aherutse gutangaza ko u Burundi buzafungura umupaka wabwo n’u Rwanda ari uko u Rwanda rutanze abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015. Ibi ariko ni ibirego bije bikurikira ibyari byatangajwe n’u Burundi mbere bwavugaga ko u Rwanda rutoza ndetse rukanafasha inyeshyamba za RED Tabara zigaba ibitero mu Burundi.

Kuva umwaka wa 2024 watangira u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda. Ndetse Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’icyi gihugu yumvikanye asa n’uca amarenga ko hari igihugu gituranyi gishyigikiye abahungabanya umutekano w’u Burundi.

U Rwanda rwahakanye kenshi ibirego bya Leta y’u Burundi rugaragaza ko nta nyungu n’imwe rufite mu gushyigikira abahungabanya umutekano w’igihugu gituranyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:43 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe