Minisitiri Ugirashebuja yasabye abapolisi gukora nk’abafite umuhamagaro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yageneye abapolisi bashoje amasomo yo ku rwego rw’aba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta  Dr Emmanuel Ugirashebuja yabasabye gukunda umurimo wabo nomkuwushyira ho umutima.

Minisitiri Ugirashebuja yabibukije ko aribo bayobozi bagomba gufata ibyebemo bizagena ahazaza h’igipolisi, ndetse ko bafite uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu kigendera ku mategeko. Yakomeje ati “Igipolisi kirenze kuba umwuga ahubwo ni umuhamagaro, gisaba umuhate, ubunyangamugayo no kumenya inshingano za we. Mufate uwo muhamagaro muwukunze kandi mumenye ko imirimo yanyu ari ingenzi cyane kuri sosiyete yacu.”

Aya amasomo y’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff) icyiciro cya 12 yatangiye kuwa 24 Nyakanga 2023; abanyeshuri bose bitabiriye ni 34, abanyarwanda 21 n’abandi 13 baturutse mu bindi bihugu.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji nawe yashimiye abarangije aya masomo ati “Uyu munsi dutewe ishema no kuba abanyeshuri bitabiriye amasomo bayasoje neza. Baranzwe n’ubwitange, ubushishozi, no kudacogora.”

Uretse amasomo ajyanye n’imiyoborere mu mirimo bakora, harimo abahawe n’impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane itangwa na Kaminuza y’u Rwanda. Hatanzwe kandi impamyabumenyi mu miyoborere itangwa na Kaminuza ya African Leadership University.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:31 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe