Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasabiye ibirwa bito kubahwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko ibirwa bito bikeneye kwitabwa ho byihariye. Kandi bikubahwa mu masezerano bogirana n’ibihugu bikomeye.

Yabitangarije mu nama ya 4 ihuza ibirwa bito bikiri mu nzira y’amajyambere ibera mu Birwa bya Antigua and Barbuda, ikaba yiga ku gushyiraho inzira igana ku iterambere rirambye.

Mu butumwa yageneye abitabiriye iyi nama Dr Ngirente yagaragaje ko ibirwa bito bigerwaho cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Bityo ko ababituye nabo bakeneye kurengerwa no guhora byiteguye.

Kuri Minisitiri Ngirente ngo mu gushyira ho ibyihutirwa gukorwa ku isi hakwiriye kujya harebwa ababaye kurusha abandi. Hakenewe Kandi gushyira ho uburyo bwo kwihagarara ho no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Ngerente yagaragaje ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere bikeneye birimo n’u Rwanda bikwiriye kugirana ubufatanye n’ibindi bihugu ariko bukaba ubufatanye bugamije kunguka kunmpande zombi. Yagaragaje ko abatuye isi bakeneranye, bityo ko ntawe ukwiriye gusuzugurwa.

Afungura iyi nama Perezida wa Antigua na Barbuda witwa Gaston Browne yagaragaje ko ibirwa bito biri mu rugamba rukomeye kandi bitigeze bigira uruhare.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:51 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe