Leta yijeje ubufatanye abazashora imari muri Kigali Innovation City

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Atangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubakwa Umushinga w’Ikoranabuhanga, Kigali Innovation City, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rushaka kuba igihugu cyifuzwa mu rwego rw’ikoranabuhanga. Ibi bikazanyura mu buryo ishoramari muri uru rwego rizakomeza koroherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahamagariye abashoramari b’imbere mu Gihugu n’abo hanze kubyaza umusaruro Kigali Innovation City. Ati “Iki gikorwaremezo kirashamaje, uburyo ishoramari ryoroherezwa n’umuhate mu guhanga udushya, bigira u Rwanda urwo kwifuzwa mu bijyanye n’ishoramari.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutanga ubufasha bukenewe mu gushyigikira Kigali Innovation City.

- Advertisement -

Ati “Umushinga wa Kigali Innovation City si igikorwaremezo gusa ahubwo ni uruhurirane rwashyiriweho guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, gukurura abanyempano n’ishoramari riva ku Isi yose.”

Uyu mushinga wa Kigali Innovation City uherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Icyanya cya Kigali Innovation City kizubakwa ku buso bwa Ha 61i Masoro

KIC ni icyanya kizahuriramo abashoramari, abahanga, abashakashatsi n’abafite imishinga ibyara inyungu itandukanye y’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2021 u Rwanda nibwo rwasinyanye amasezerano na Banki y’abatabu y’iterambere rya Afurika, Arab Bank for Economic Development in Africa (BADEA) yo gushora angana na Miliyoni 20$ mu iyubakwa kw’icyiciro cyambere cy’uyu mushinga.

Ni umushinga biteganijwe ko uzubakwa ku buso bwa Hegitari 61. Uretse ishoramari n’imishinga y’ikoranabuhanga kandi aha hakazaba hari n’ishuri ryo ku rwego rwa Kaminuza ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:24 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe