Minisitiri w’intebe yasabye abanyamadini kwirinda umwe muri bo ubatukisha bose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitaramo cyiswe Rwanda Shima Imana Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abanyamadini kwirinda inyigisho zituma abanyamadini bagawa muri Rusange. Abibutsa ko u Rwanda rudateze kwemera ibihe byose.

Dr Ngirente yavuze ko amadini n’amatorero yabaye umufatanya mwiza mu iterambere ry’u Rwanda. Ndetse ashima ko amadini yafashije kubaka umunyarwanda mwiza kugeza Aho abanyarwanda bageze ubu.

Yagize Ati “Ni ubufatanye bw’abanyarwanda bwatumye tugera aho igihugu cyacu kigeze, tuvuye ahantu hari hagoye cyane”.  Ati “ndagira ngo nshimire abayobozi b’amadini n’amatorero imbere y’abayoboke banyu, Guverinoma y’u Rwanda ikaba ibashimira mu guteza imbere igihugu cyacu.”

- Advertisement -

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente ariko yanagarutse ku nyigisho zipfuye zitangwa na bamwe mu banyamadini n’amatorero. Yavuze ko harimo inyigisho zagiye zigandisha abaturage muri gahunda za Leta.

Ati ” Twabonye amadini amwe abuza abantu kwivuza mu gihe barwaye, akababwira ko kwivuza kwa muganga ari icyaha. Twabonye amadini abwira abana ko kwiga ari icyaha. Ko kujya mu ishuri bitemewe. Twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo avuga ko niyo utakora Imana yagusanga aho uri ikakugirira. Twabonye Kandi amadini amwe abwira abana gutandukana n’ababyeyi babo ngo kuko ababyeyi bashobora kuba ari abanyabyaha.”

Minisitiri Dr Ngirente yemeza ko n’ubwo atari bose ariko abanyamadini bakwiriye kwirinda bamwe muri bo bakwirakwiza izi nyigisho yemeje ko zighabanye n’indangagaciro zikwiriye umunyarwanda.

Dr Ngirente ati “Amadini menshi ni meza, yakoze neza yafatanije na Leta mu bikorwa by’iterambere. Icyo tudakwiriye kwemera nk’igihugu nka Sosiyete ni ayo madini,  ni izo nyigisho zaza ziyobya abanyarwanda zibakura ku ndagagaciro zabo zibabuza kwiteza imbere.”

Yasabye kandi abanyamadini kurwanya ibirimo ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe … Ati “turabasaba kudufasha kurera umunyarwanda mwiza kandi utunganye.

Yijeje abanyamadini ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa beza ba Guverinoma, kuko Guverinoma ibakeneye mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Amadini ni umufatanyabikorwa wa Leta mu bikorwa byiganjemo ubuvuzi, uburezi, ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima… .

Aya masengesho azwi nka Rwanda Shima Imana 2024 yahuje abanyarwanda bashimira Imana ku bw’ineza yabagiriye mu myaka 30 ishize

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:23 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe