Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, MONUSCO zatangaje ko zakiriye neza icyemezo cya LONU cyo gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), buyobowe na Afurika y’Epfo.
MONUSCO ivuga ko yiteguye gufatanya n’ingabo za SADC ziri muri icyo gihugu mu kuziha ubufasha mu bya tekiniki ndetse n’ubw’ibikoresho.
Kuwa 07 Kanama 2024 nibwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano (UNSC) kafashe icyemezo cyo gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), buyobowe na Afurika y’Epfo.
Ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023, bugamije gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze gufata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.