“Motari naragowe!” Ibaruwa ifunguye ku wo bireba wese

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu cyumweru gishize abamotari b’i Kigali twagiranye inama n’umuyobozi bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda. Iyi nama yabereye I Nyamirambo nari nyirimo ndetse nicaye imbere.

Ndibuka neza ko twabwiwe ko abamotari turenga ibihumbi 46 mu gihugu hose ariko ko ababarirwa mu 26,000 dukorera I Kigali. Twabwiwe ko mu mezi 6 ashize moto zirenga 800 zafashwe na Polisi y’igihugu kubera impanuka zitandukanye zagaragayemo.

Ndibuka ko mwadusabye kurangwa n’ikinyabupfura tukirinda gutwara moto twasinze. Mwadusabye kwirinda imico mibi yo guhisha purake za moto zacu. Ni ngombwa rwose kwibutswa imyitwarire myiza kandi kugengwa n’amategeko ntako bisa.

- Advertisement -

Munyemerere rero nanjye nongere mbabwire agahinda ka Motari n’ubwo twari twakagaragaje mu nama. Wenda mwamufasha kuba yakora akazi atuje agahahira urugo ndetse akiteza imbere.

Reka mpere ku giciro cy’ubwishingizi, si ugukabya ariko ni ukuri kwishyuza amafaranga 250,000 kuri moto irengeje imyaka 5 ni uguhanika igiciro pe. Birumvikana ko izi moto arizo zitera impanuka nyinshi ariko kandi amafaranga zicibwa y’ubwishingizi akwiriye kongera kuganirwaho.

Mu mwaka wa 2021 ubwishingizi bwa moto bwavuye ku 61,000 bishyirwa kuri 250,000 kuri moto irengeje imyaka 5.

Kuri ubu ibiciro by’ubwishingizi kuri moto y’umuriro ni 140,000Frw ku mwaka, 190,000Frw kuri moto idakoresha amashanyarazi ariko itararenza imyaka 5 y’ubukure.

Icya kabiri nshaka gukomozaho uyu munsi ni aho guhagarara hadahagije. Ubundi motari akwiriye kwemererwa guhagarara aho umugenzi amutegeye ndetse akamugeza aho agiye mu gihe abona hatateza impanuka. Kuri iyi ngingo sintinda aho duhagarara gushyiraho cyangwa dukuraho abagenzi, ahubwo ndavuga aho duhagarara dutegereje abagenzi.

Kuri gale zitandukanye z’i Kigali hashyizwe abagabo badufasha guhagarara ahabugenewe. Igitangaje ni uburyo aba bagabo bigize ingona bakarya ruswa za hato na hato ku batubahiriza uko guhagarara ahabugenewe. Igituma abamotari badahagarara ahabugenewe si ukwica amategeko nkana ahubwo ni uko akenshi haba huzuye. Ikigaragarira buri wese ni uko ahagenewe moto ari hato kandi ni hacye ugereranije n’abahahagarara.

Reka njye ku birebana n’amajiri. Iki ni ikibazo ntazi neza uwo nkwiriye kukibaza. Rimwe mbona amajiri azanwa na MTN ubundi Airtel n’undi uzayaduha tuzayambara. Singaruka ku byo kuba tuba twamamaza ntacyo twishyurwa, twarabyakiriye. Icyo ngarukaho ni uko nibura abakora aya majiri niba barabyiyemeje koko bakwiriye gukora ahagije kandi bagasimbuza ayashaje kuko dushaka gukora akazi dufite isuku.

Ibyo kugira amajiri meza kandi ahagije bibaye bidashoboka, ubwo ijiri ntikwiriye kuba itegeko. Kuko turategekwa kwambara umwambaro udahari.

Hanyuma rero nigerere ku igabanuka ry’amakoperative y’abamotari. Ese ibi byabaye kugirango tworohereze abamotari bahisemo gukora kinyeshyamba? Oyaa. Twagabanyaga akavuyo mu katerwaga na Koperative nyinshi. Turasa n’abagaragaje irihumye ryacu rero maze abatwambika isura mbi barinyuramo.

Ubu hari abamotari benshi badafite na hamwe banditswe nk’abamotari. Aba batwambika isura mbi, nibo bakora bacungana n’inzego z’umutekano, bateza impanuka za hato na hato, ndetse nta wakwemeza ko bafite ibyangombwa byuzuye ngo bakore aka kazi. Icyifuzo cyanjye kuri iyi ngingo ni uko buri mu motari uhagaritswe na Polisi akwiriye kugaragaza ko afite Koperative abarizwamo. Utayifite akaba yahabwa igihe cyo kuyijyamo byakwanga agahagarikwa.

Iyi ngingo ariko reka ihite ingeza ku yindi ya Koperative za baringa. Izi Koperative 5 turimo mu by’ukuri ni izo kwitirirwa gusa. Twebwe abifuza gukora neza twubahiroje amategeko ntitubona mu by’ukuri icyo izi Koperative zimaze. Ni nacyo gituma hari abanze kuzijyamo Kandi ntibyababujije gukomeza akazi.

Koperative zimaze imyaka 2 yose nta nama n’imwe y’abanyamuryango zirakoresha. Zagiyeho tubwirwa ko zigiye kujya zidukemurira ibibazo zikanadukorera ubuvugizi. Ubuse ko zitarahuza abanyamuryango numunsi n’umwe ahubwo tugahuzwa na Leta zizakora ubuvugizi bw’ibibazo zitazi?

Kuba ntaho twicara ngo duhugurane, ducoce ibibazo byacu bimwe tunabyikemurire. Dukeburane aho biri ngombwa nta rundi ruhande rudutumiye ahubwo ari twe ubwacu, bibangamiye uburyo bwacu bwo kunoza imikorere.

Ikindi ngarukaho wenda nkanagisorezaho ni ibihano bya hano na hato, usanga rimwe na rimwe bigaragaramo ukwiyenza. Mu by’ukuri ntituri ba miseke igoroye turabyemera ariko abaduhana nabo barimo abihanukira. Ndetse ku gasima numva hari n’abavuga ko hari igihe umupolisi ava kuri office hari umubare w’amafaranga agomba kwinjiza. N’ubwo ntabyemeza ntyo ariko hari ubwo usanga twandikirwa amande adasobanutse. Nk’ubu ntiturabasha kwiyumvisha ingano y’igikapu umugenzi agomba gutegera moto ya kabiri. Niba umugenzi afite igikapu abasha guterura kucyi motari yahanwa ngo yatwaye umugenzi n’umuzigo? Nyirawo ubwawo ko aba tlatawubonamo umuzigo ndetse na motari akaba atabangamiwe.

Hakwiriye gushyirwaho iteka rya Minisitiri n’ubwo ntazi neza uwo ari we rigaragaza santimetero z’umuzigo umugenzi ashobora guterura kuri moto cyangwa se uburumbarare ntarengwa. Kugira ngo duce amarangamutima y’uyu mupolisi uva mu rugo ashwanye n’umugore akaza mu muhanda kudutura uwo mujinya.

Nshobora kuba narondogoye muri iyi baruwa ariko reka nsoreze ku ngingo imwe mu zanshenguraga umutima. Nyivuge muri macye kuko yo ndabizi kuyikemura ntibinagoye. Uburyo bw’ihererekanya rya moto mu gihe yagurishijwe bikwiriye kunozwa. Ubu motari aragurisha moto nyuma y’igihe runaka yaranayihererekanyije agakomeza kwakira ubutumwa na telefoni zimuhamagara ngo hari ubugure butarangijwe. Ikoranabuhanga ryifashishwa rikwiriye kunozwa kuburyo abahererekanya ibinyabiziga bagenda banyuzwe na serivisi kandi bakagenda nta zindi kururu kururu. Hari n’abisanga basabwa kwishyura imisoro runaka y’ibinyabiziga bagurishije.

Mbaye mbashimiye uko mwakiriye ibaruwa yanjye. Uwo bireba wese wagira icyo akora ngo aka kazi kagende neza, gatunge abagakora, gateze imbere igihugu erega natwe tuze mu nzego zinjiriza Leta.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:14 am, Sep 18, 2024
temperature icon 21°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe