Mpayimana Philipe yemeye ko yatsinzwe, ashimira Kagame wamutsinze

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukandida Perezida wahatanye yigenga mu matora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024 Mpayimana Philipe yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora bigaragaza ko yatsinzwe ndetse ashimira Perezida Kagame wamutsinze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Mpayimana yagize ati “Itangazo rya NEC ryemeje ko nagize amajwi 0,32%, abantu 28.446 kuri 8.907.876 batoye. Umukuru w’Igihugu ku ya 14- 15/07/2024. Nishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko nemeye ibyavuye mu matora, kandi nshimiye uwegukanye intsinzi Nyakubahwa Paul Kagame, nubaha Amahitamo y’Abanyarwanda”.

Mpayimana Philipe si ubwa mbere yiyamamaza kuyobora u Rwanda kuko no mu matora ya 2017 yari umukandida atsindwa na Perezida Kagame.

- Advertisement -

Mpayimana yiyamamaza si byinshi yavugaga ko ubutegetsi bwahindura mu Rwanda ahubwo yakunze kugaragaza ko hari aho u Rwanda rugeze ho kwishimira ariko hakeneye “Indi ntambwe”. 

Mpayimana asanzwe ari umukozi wa Leta muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:45 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe