Kuri icyi cyumweru taliki 07 Nyakanga Mpayimana Philipe umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu yiyamamarije ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko yakoresheje ikoranabuhanga agendereye by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga.
Mu ngingo yasobanuye harimo ikibazo cy’imirimo ifatwa nk’isuzuguritse. Iyi Mpayimana yemeza ko izarangizwa no kugira umushahara fatizo.
Kandida-Perezida Mpayimana Philippe yasobanuye ingingo ijyanye no gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi bose bo mu Rwanda, avuga ko izatuma nta murimo usuzuguritse uzongera kubaho. Ati “Iyiga ry’iyo mishahara fatizo rizanagaragaza ukubaha abakozi dufite, kuko abakozi bato bakora akazi. Kubaha umukozi muto bizatuma nta murimo usuzuguritse wongera kubaho.”
Mu zindi ngingo Mpayima yasobanuye cyane harimo izirebana n’uburezi. Aha yagaragaje ko hari ibibangamiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ay’isumbuye nko guheka amakaye na Matela.
Mpayimana Ati “Nshaka ko abana boroherezwa imibereho, aho kujyana amakayi buri gihe igikapu kimushengura urutugu, ibigo bigasabwa ko bigira aho babika ibikoresho by’abana. Ni nako n’abitwaza matelas bagiye kwiga, bava mu karere kamwe bajya mu kandi nzasaba ko biba bibujijwe, ikigo kidafite ubushobozi bwo kubika izo matelas n’ibindi bikoresho kizamburwa uburenganzira bwo kubaho.”
Mpayimana Philipe yari ku mbugankoranyambaga ku cyumweru mu gihe abakandida bagenzi be; Frank Habineza yari mu isengesho I Kibeho. Naho Paul Kagame we yari mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.