Mu bashoboye ba PSD nta wagize ubushake bwo guhangana na Kagame mu matora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga yagaragaje icyatumye bifatanya na FPR Inkotanyi. Yavuze ko ari impamvu ebyiri zirimo no kuba mu bafite ubushobozi ba PSD nta wagize ubushake.

Dr Biruta yasobanuye ko gushyigikira Kandida-Perezida Paul Kagame bishingiye ku mpamvu ebyiri z’ingenzi.

Ati “Icya mbere amatora ntabwo ari umukino, ureba umukandida ufite ubushobozi kandi ufitiwe icyizere n’Abanyarwanda. Ikindi iyo ugiye gushaka umukandida, ureba ubishaka, ntabwo ufata umuyoboke ngo umubwire ngo jya kuba Umukuru w’Igihugu kubera ko ubifitemo ubushobozi, kuba mu rwego rukuru rw’ishyaka rwarateranye rukavuga ko rwemeje gushyigikira Paul Kagame, ibyo byose biba byabaye.”

- Advertisement -

Dr Biruta yavuze ko guhitamo umukandida ubahagararira mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bishingira ku kureba ibyagirira akamaro Abanyarwanda.

Ati “Tuba tureba inyungu z’Abanyarwanda, tuba tureba inyungu z’abayoboke bacu. Ntabwo ari ugushyiraho abantu ngo ni umukino tujye guhiganwa.”

PSD ifatwa nk’ishyaka rya kabiri mu bayoboke nyuma ya FPR Inkotanyi, iheruka gutanga umukandida Perezida mu matora yo mu 2010. Ryahagarariwe na Jean Damascene Ntawukuriryayo. Muri ibi bikorwa byo kwamamaza bigana ku musozo Ntawukuriryayo ntaho yigize agaragara haba mu kwamamaza umukandida Perezida Kagame haba no kwamamaza abadepite b’iri shyaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:29 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe