Urukiko rwa Gisirikare rwo muri Kivu y’amajyaruguru rwakatiye igihano cyo kwicwa abandi basirikare 22 baregwa gutoroka urugamba mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23.
Urukiko rwa Girikare rwasomye imanza ebyiri rumwe rwarimo abasirikare 16 urundi ririmo abasirikare 6.
Uru rukiko rwategetse ko aba bose bagomba kwicwa nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha bwa Gisirikare. Muri izi manza zombi harimo abasirikare 3 bakatiwe gufungwa imyaka 10 abandi 4 bahanagurwaho ibyaha.
Izi manza zikurikiye izindi zabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize aho uru rukiko rwakatiye abandi basirikare 2 igihano cyo kwicwa. Hari hashize iminsi ibiri icyi gihano kandi gikatiwe abandi basirikare 25. Ibi byuzuza umubare w’abasirikare 49 bakatiwe igihano cyo kwicwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Aba kandi bakiyongera ku bandi basirikare 8 bakatiwe urwo gupfa mu kwezi kwa 5. Ubwo umubare wose w’abasirikare ba Kongo bamaze gukatirwa urwo kwicwa kubera guhunga urugamba umaze kuba 57 mu mezi 2 gusa.
Igihano cyo kwicwa nticyigeze kiva mu mategeko mpanabyaha ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa. Guverinoma ya Kongo yagishubijeho muri Gashyantare uyu mwaka ku byaha birimo ibyo kugambanira igihugu, ubutasi, kuba mu mitwe y’amabandi yitwaje intwaro, kwigomeka ku gihugu, ibyaha by’intambara, ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.