Ethiopia: Minisitiri w’intebe yavuze ko inzara imaze kwica abantu 400 itaharangwa

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihe mu ntara ebyiri zo muri Ethiopia habarwa abantu 400 bamaze guhitanwa n’inzara, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Abiy Ahmed, yarahiye aratsemba ko nta nzara irangwa mu gihugu cye, ahubwo ko aba bantu bahitanywe n’indwara z’imirire mibi.

Abantu 400 bamaze kwicwa n’inzara, ni abo mu ntara ya Tigray na Amhara, aho muri iyi ntara hanabarwa abatari bacye bahunze igihugu kubera inzara.

Mu kwezi gushize, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko muri Ethiopia abantu bagera kuri miliyoni 20 bugarijwe n’inzara kubera ikibazo cy’amapfa yibasiye iki gihugu, ni amapfa yatewe n’imyuzure n’amakimbirane yagiye ateza intambara z’urudaca mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irasaba Leta kwita kuri iki kibazo ikareka guterera agati mu ryinyo no guhakana ko nta nzara ihari kandi nyamara benshi ubuzima bwabo buri kuhashirira.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:35 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe