Minisiteri y’uburezi yatangaje ko mu mashuri abanza hagiye gutangwa akazi ku bakozi bashya bashinzwe icungamutungo. MINEDUC yemeza ko aba bakozi bakenewe mu micungire myiza y’umutungo w’ibigo by’amashuri.
Minisitiri Gaspard Twagirayezu aganira na New Times yagize ati “Ubu buryo bushya bwo kugira umucungamutungo ku bigo by’amashuri abanza buzafasha abayobozi b’ibigo by’amashuri kunoza imicungire y’umutungo”.
Kugeza ubu amashuri abanza ntabwo yagiraga abakozi bashinzwe icungamutungo. Ibigo by’amashuri abanza bifatanye n’ayisumbuye nibyo byagiraga abakozi bashinzwe icungamutungo.
Minisitiri Gaspard yagize ati ” Abacungamutungo barakenewe cyane ku bigo by’amashuri abanza, kuko umuyobozi w’ikigo wenyine ntahagije kugirango abe yabasha gukurikirana imirimo ijyanye n’imiyoborere y’ikigo. Muri iyi mirimo ubu harimo n’irebana no kugaburira abana ku mashuri. Hari kandi n’ikoranabuhanga rigenda riza mu burezi twasanze rikeneye izindi mbaraga.”
Kuva mu mwaka wa 2020/2021 u Rwanda rwatangiye kugeza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu mashuri abanza. Minisiteri y’uburezi ivuga ko ababyeyi basabwa gutanga umusanzu ungana na 975 Frw ku mwana mu gihembwe, mu gihe Leta yishyura 8,775 Frw ku mwana mu gihembwe.
MINEDUC ivuga ko kugeza ubu hari abakozi bashinzwe icungamutungo 466 bagomba gushyirwa mu myanya mu bigo by’amashuri abanza.
Mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri abanza 3,932. Muri ibi bigo 1,326 ni ibya Leta. 1,891 ni ibigo byigenga bifashwa na Leta.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 hatanzwe imirimo ku bakozi 1,506 mu rwego rw’uburezi. Muri aba 1,026 no abarimu, 14 ni abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gihe 466 ari abacungamutungo bagomba gushyirwa mu bigo by’amashuri abanza.