Mu mwaka umwe imanza 12,000 zakemukiye mu bahuza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’inkiko Harrison Mutabazi yatangaje ko umwaka w’ubutabera wa 2023/2024 wagize imanza ibihumbi 12 zakemukiye mu biganiro by’ubuhuza n’ubukemurampaka. Ibi bikaba byararokoye 7,504,967,480 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kugenda kuri izi manza.

Umwaka wa 2022/2023 imanza zari zakemukiye mu buhuza zari zarokoye 9,558,832,028 mu gihe umwaka wawubanjirije hari habashije kurokoka Miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Harrison Mutabazi avuga ko mu myaka 7 ishize imanza 6,848 zakemukiye mu buryo bw’ubukemurampaka ariko mu mwaka wa 2023/2024 wonyine imanza 2,199 zaboneye ibisubizo mu bukemurampaka mu gihe imanza 10,785 zaboneye umuti mu biganiro byo kumvikanisha abari bazifitanye.

- Advertisement -

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rugaragaza ko ubu buryo bw’ubuhuza n’ubukemurampaka bugira inyungu haba ku baburanyi, haba no ku bababuranisha. Rwemeza kandi ko ababuranyi bemera kujya muri ubu buryo usanga benshi banyurwa n’imyanzuro ndetse n’ibiba byemeranijwe nk’irangizarubanza bigakorwa mu buryo bwihuse.

Uru rwego kandi rwemeza ko ababuranyi basigaye baratangiye kugirira icyizere uburyo bw’ubukemurampaka ndetse n’ibiganiro by’ubuhuza. Ngo si benshi batangiye bumva ko bahabonera imyanzuro ibanyuze ariko uko imyaka igenda ishira Niko ubu buryo bugenda bwongererwa icyizere muri rubanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:00 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe