Raporo ikorwa n’umuryango uharanira kuvugurura ubuhinzi ku mugabane wa Afurika AGRA yiswe “Harnessing the Private Sector for Food Systems Transformation in Africa” igaragaza ko n’ubwiyongere bw’abatuye mu mujyi ku mugabane wa Afurika bwikunye inshuro 3.6 hagati y’umwaka wa 1990 na 2023.
Iyi raporo yamuritswe mu nama mpuzamahanga iri kwiga uko Afurika yakwihaza mu biribwa Africa Food Summit ya 2024 iri kubera i Kigali, igaragaza ko abatuye ahafatwa nk’umujyi ku mugabane wa Afurika mu mwaka ushize wa 2023 bari Miliyoni 508 bavuye kuri Miliyoni 145 bari batuye ahafatwa nk’umujyi mu mwaka wa 1990.
Isoko ry’ibiribwa ku batuye mu bice bifatwa nk’umujyi ku mugabane wa Afurika ryihariye 43% by’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi. Mu mwaka w’1990 iri soko ryari rifite gusa 28% by’umusaruro.
Iri soko ry’imbere muri Afurika ahafatwa nk’ibijyi ryariyongereye cyane ugereranije n’isoko ry’ibyoherezwa hanze y’umugabane wa Afurika bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryo ryavuye gusa kuri 3.5% mu 1990 no rikaba rugeze kuri 5%. Bivuze ko ubucuruzi bw’ibiribwa mu mijyi itandukanye muri Afurika bukubye ishuro 8 ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze y’umugabane wa Afurika.
Kugeza ubu Raporo igaragaza imiterere y’isoko ry’ibiribwa muri Afurika irerekana ko abatuye umugabane wa Afurika barya Toni Miliyari 1.3 z’ibikomoka ku buhinzi buri mwaka.
85% by’ibiribwa abanyafurika barya biba byeze muri Afurika mu gihe 15% aribyo batumiza hanze. Umusaruro w’abanyafurika ukomoka ku buhinzi n’ubworozi 95% barawurya mu gihe 5% ariwo musaruro abanyafurika bohereza hanze y’umugabane wa Afurika.