Ingo 74% zifite amashanyarazi: Intambwe yatewe mu myaka irindwi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Imyaka irindwi kuva 2017-2024, ntisanzwe mu mibereho myiza y’abanyarwanda by’umwihariko mu kugezwaho amashanyarazi n’amazi meza, aho iyi myaka isize ingo zifite amashanyarazi ari 74%.

Mu nama ya 19 y’umushyikirano, Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu gihe cy’imyaka irindwi, ingo nshya zirenga miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi. Ibi byatumye ingo zifite amashanyarazi ziyongera ziva ku kigereranyo cya 34,4% zigera kuri 74%, kandi ko ngo gahunda ikomeje kugeza ku 100% by’abanyarwanda.

Yemeje ko hamaze gushyirwa amatara ku burebure burenga kilometero 2.160 ku mihanda minini n’iyo mu mijyi ugereranyije na kilometero zirenga 2.400 ziteganyijwe.

- Advertisement -

Mu kwegereza amazi meza abaturage hubatswe inganda 7 zitunganya amazi; Nzove, Kanzenze, Gihira, Kanyonyomba, Mwoya, Nkombo na Nyankora.

Dr Ngirente yahishuye ko ibi byatumye ingano y’amazi atunganywa ku munsi yiyongera hafi inshuro ebyiri ku buryo harengejwe intego igihugu cyari cyihaye. Intego yari ukugera kuri meterokibe ibihumbi 303 ariko hagerwa kuri meterokibe ibihumbi 330.

Hubatswe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero zisaga 1.800 mu mijyi na kilometero zirenga 2.000 mu bice by’icyaro. Hanasanwe imiyoboro y’amazi 191 itarakoraga mu bice by’icyaro.

U Rwanda rwari rufite umuhigo wo kuba umwaka wa 2024 uzashira abaturage bose bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:30 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe