Mu Rwanda babiri bamaze kugaragaraho icyorezo cy’ubushita bw’inkende

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangaje ko abantu babiri bamaze kugaragaraho indwara y’ubushita bw’inkende (MonkeyPox). Aba bakaba bakiri kwitabwaho mu bitaro.

RBC yatangaje ko abagaragayeho iyi ndwara ifatwa nk’icyorezo bombi bahuriye ku kuba bakunda gukora ingendo zo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi ndwara ikaba imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aho bivugwa ko imaze no guhitana abantu 8.

Dr Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC yavuze ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ari indwara yandura cyane, binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku matembabuzi y’umuntu waba ufite ubwo burwayi. Dr Edson avuga kandi ko iyi ndwara ishobora kwandurira mu mobonano mpuzabitsina, mu gusomana cyangwa se mu gusuhuzanya  n’uyirwaye.

- Advertisement -

Bimwe mu bimenyetso biranga urwaye iyi ndwara harimo kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso biranga uwafashwe n’iyi ndwara birimo kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

RBC isaba abanyarwanda kongera gukomeza umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka ukoresheje amazi meza n’isabune. Kwirinda imibonano mpuzabitsina n’uwagaragaraho ibyo bimenyetso.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nyuma yo kumenya ko icyi cyorezo cyageze mu baturanyi, ubu yamaze gushyiraho abaganga basuzuma ndetse bakabaza ibibazo abantu bijyanye n’iyo ndwara ndetse abarwayi bombi bamaze kuyigaragaraho ni muri ubwo buryo babonetse. Abenshi muri aba baganga ubu bari gukorera ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:32 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 61 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe