Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yabwiye abitabiriye umunsi wa Kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 19 ko abakuze mu bihe bya 1994, igihugu kiri mu rugamba rwo kwibohora, ubuzima bwari bugoranye nta kizere cyo kubaho gihari.
Ati “Biriya bihe ibijyanye no kwiga umuntu ntiyashoboraga kubitekereza, kubera ko hari ibice abantu bemerewe kwiga, ibindi bitabyemerewe kugira ngo ube uri umwana wo mu bakene urote wakomeye, byari inzozi.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwibohora, byinshi byahindutse ubu U Rwanda rufite ubuyobozi bushobora gutuma uhabwa nibyo utigeze urota.
Ati “Njyewe iyo ngerageje kubikorera isesengura, ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na nyakubahwa perezida wa Repubulika bwubatswe muri iyi myaka 30, n’ubuyobozi bushobora gutuma uhabwa nibyo utigeze urota, nka byabindi bajya batubwira ngo abantu bazabona bageze mu ijuru.”
“Iki ni cyo kimenyetso cy’ubu buyobozi, imyaka 30 ishize ni ikimenyetso cy’uko mu Rwanda, byose bishoboka mu gihe ukiri mu mwuka w’abazima.”
Yasoje avuga ko yifuza ko urubyiruko rw’iki kiragano rwaba urungano rushyize hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’ubukene.