Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rukora ibirahuri n’amacupa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri gahunda ya Leta y’imyaka 5 iri imbere mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rukora ibirahuri byubakishwa n’amacupa y’ibirahuri.

Minisiteri y’ibucuruzi n’inganda igaragaza ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwatumije mu mahanga Toni 18,501z’amacupa y’ibirahuri. Mu 2022 u Rwanda rwatumije hanze Toni 19,530 z’amacupa y’ibirahuri. Mu mwaka wakurikiyeho 2023 u Rwanda rwatumije hanze Toni 21,816 z’amacupa y’ibirahuri.

Hagendewe kuri iyi mibare, Iyi Minisiteri ifite n’inganda mu nshingano kandi ikagaragaza ko umubare w’amacupa y’ibirahuri ukenerwa mu nganda zo mu Rwanda ugenda wiyongera. Ibi ngo bigaterwa n’uko inganda zose zikora inzoga ubu zigomba gukoresha amacupa y’ ibirahuri.

- Advertisement -

Muri gahunda y’imyaka 5 rero yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, uruganda ruzakorera amacupa y’ibirahuri mu Rwanda ndetse n’ibirahuri byo kubakisha ni rumwe mu zigaragazwa nk’igisubizo kuri icyi kibazo. Kuko kugeza ubu ibirahuri byose kuva ku byubakishwa inzu kugeza ku macupa ashyirwamo inzoga n’amazi byose byatumizwaga mu mahanga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mines, Peteroli na Gaz (RMB) kivuga ko cyakoze inyigo mu mwaka wa 2021 kigasanga mu Rwanda hari umucanga ushobora gukorwamo ibirahuri kandi uhagije. Iyi nyigo yakorewe kuri bimwe mu bitare biri mu karere ka Kirehe yerekana ko umucanga ukorwamo ibirahuri uhari.

Inyandiko igaragaza ibikorwa FPR iteganya mu myaka 5 iri imbere ( Manifesto) yerekana ko u rwego rw’inganda ruzajya ruzamuka ku kigero cya 13% buri mwaka hagati ya 2024 na 2029.

Mu mwaka ushize ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko uru rwego rw’inganda rwari rwazamutse ku kigero cya 10%. Rugatanga umusanzu ungana na 22% ku musaruro mbumbe w’igihugu, ibizwi nka GDP.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe