Mukabalisa Donatille na Ndangiza Hadidja batorewe kuba abasenateri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mukabalisa Donatille na Murangwa Ndangiza Hadija batorewe kuba Abasenateri bahagarariye Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Ni mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Kane yitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yose.

Mukabalisa Donatille yari umudepite ashoje manda ishize y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ari nawe muyobozi wawo kuva mu 2010. Asanzwe kandi ari umunyepolitiki uyobora ishyaka rya riharanira ukwishyira ukizana PL.

- Advertisement -

Murangwa Ndangiza Hadidja nawe asanzwe yari asanzwe ari umusenateri muri Sena y’u Rwanda muri manda ishize.

Abasenateri bahagarariye iri huriro bagomba kuba ari bane, babiri batowe kuri uyu wa Kane, mu gihe abandi babiri bagifite Manda y’umwaka bakazasimburwa mu mwaka utaha wa 2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:09 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe