Mukabalisa Donatille na Murangwa Ndangiza Hadija batorewe kuba Abasenateri bahagarariye Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Ni mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Kane yitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yose.
Mukabalisa Donatille yari umudepite ashoje manda ishize y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ari nawe muyobozi wawo kuva mu 2010. Asanzwe kandi ari umunyepolitiki uyobora ishyaka rya riharanira ukwishyira ukizana PL.
Murangwa Ndangiza Hadidja nawe asanzwe yari asanzwe ari umusenateri muri Sena y’u Rwanda muri manda ishize.
Abasenateri bahagarariye iri huriro bagomba kuba ari bane, babiri batowe kuri uyu wa Kane, mu gihe abandi babiri bagifite Manda y’umwaka bakazasimburwa mu mwaka utaha wa 2025.