“Mukomeze inzira mwatangiye” u Rwanda rwanze gusurwa n’umukozi wa HRW

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impamvu nyamukuru yatumye umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right watch) ahagarikwa kwinjira mu Rwanda. U Rwanda rwatangaje ko uyu mukozi ngo yabeshye icyamugenzaga mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma, u Rwanda rwavuze ko nta masezerano y’imikoranire rusanzwe rufitanye na Human Right Watch ayemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda. Iri tangazo kandi rivuga ko uyu muryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu wakomeje kwandika no gusohora ama raporo asebya u Rwanda wirengagije ukuri. U Rwanda rugasoza rusaba uyu muryango kugenda ugakomeza gusohora raporo nk’izo usanzwe usohora udashatse gusura cyangwa guhagararirwa mu Rwanda ku ngufu.

Kuwa 13 Gicurasi nibwo umukozi wa Human Right Watch witwa Clementine de Montjoye ukora ubushakashatsi bwibanda ku mugabane wa Afurika yangiwe kurenga ku kibuga cy’indege cya Kigali ngo abashe kwinjira mu Rwanda. Uyu mukozi wa Human Right Watch bivugwa ko yari yabwiye abo mu biro by’abinjira n’abasohoka ko aje mu Rwanda kugirana ibiganiro na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Kuwa 16 Gicurasi Human Righjt Watch yasohoye itangazo ivuga ko umukozi wayo yangiwe kwinjira mu Rwanda. Ikemeza ko ibi ari uguhonyora ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

- Advertisement -

Raporo y’umuryango Human Right Watch iheruka yo mu mwaka wa 2023, uyu muryango wanenze  u Rwanda bikomeye ingingo zirimo: urubuga rwa Politiki, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, gahunda yo kwakira abimukira, ubwisanzure bw’inkiko… . Human Right Watch yanashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:33 am, Dec 23, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe