Muri Australia hagiye Gushyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa Gatandatu taliki 11 Gicurasi, muri Australia haratahwa urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nirwo rwambere rwubatswe ku mugabane wa Asia na Pacific.

Uru rwibutso ni icyifuzo cy’abanyarwanda batuye mu burengerazuba bwa Australia bibumbiye mu ihuriro ryitwa (RCAP).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri huriro rya (RCAP) rigaragaza ko uru rwibutso rubumbatiye amarangamutima ndetse n’ibyiyumviro by’abanyarwanda baba muri Australia. Benshi muri aba ngo bajyaga babura uburyo bwo kujya mu Rwanda kuhiburika ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi buri mwaka.

Iri tangazo rivuga ko uru rwibutso ruzatanga umwanya wo kugaragaza amarangamita yajyaga apfukiranwa iyo babaga babuze uko bagera mu Rwanda. Ni umwanya mwiza wo Kwibuka no gusubiza amaso inyuma. Uretse Kwibuka kandi iri shyirahamwe rivuga ko aha hagiye kuba ahantu ho kwigira amateka y’u Rwanda. By’umwihariko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aha ngo abakiri bato bazajya bahafatira amasomo agaruka ku ivangura n’urwango byagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ububi bw’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no gushimangira imvugo ya ntibizasubire ukundi “Never Again” ku isi hose.

Muri Australia habarurwa abanyarwanda barenga 2 000 aba uretse imbogamizi zo kutabasha kugera mu Rwanda mu gihe cyo kwibuka banahangayikishijwe cyane no kudahabwa agaciro kw’amateka y’u Rwanda n’umuco nyarwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:37 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe