Musanze biyemeje kuba umujyi wa 2

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abaturiye umujyi wa Musanze mu Majyaruguru baravuga ko badashidikanya ko uyu mujyi umaze kuba uwa kabiri nyuma ya Kigali.

Ubwo bakiraga Perezida Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu watanzwe na FPR Inkotanyi  abaturiye uyu mujyi ufatwa nk’ubukerarugendo bagaragaje ko bifuza kuba umujyi wa Kabiri kuri Kigali.

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yababwiye ko nta n’umwe ukwiriye gusigara inyuma. “Turifuza ko buri munyarwanda agira inzira yo kwiteza imbere. Uko agenda yiteza imbere Niko igihugu gutera imbere. Ntawe dusiga ntawe dushaka gusiga inyuma. Politiki muduhamagarira ni iyo guteza abanyarwanda imbere hatagize n’umwe usigara inyuma.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yagaragaje ko icyifuzo ari uko uturere twose twajya muri iyo nzira. Ndetse asaba abanyamusanze ubwabo guharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Umujyi wa Musanze usanzwe mu mujyi 6 ifatwa nk’iyinganira Kigali. Ni umwe mu mujyi yakira abashyitsi benshi mu Rwanda kuko uturanye na Pariki y’ibirunga isurwa cyane kubera ingagi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:27 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe