Rayon Sports ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda ndetse imwe muzifite amateka akomeye iri mubihe byo kwitegura amatora y’ubuyobozi bushya.
Uwayezu Jean Fidele usanzwe ayiyobora azarangiza manda mu kwezi kwa 10 uyu mwaka ari nabwo hateganyijwe amatora. Biravugwa ko azongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 yajyanye abayobozi ba za Fan Club I Nyanza kwiga ku hazaza ha Rayon Sports. Aba bayobozi nibo bagize inteko itora byatumye abatemera Jean Fidele bavuga ko yagiye gukora ubukangurambaga bwo gushaka amajwi.
Uru ruhande rutavuga rumwe nawe rwiganjemo abahoze mu buyobozi mbere ye narwo ruhora mu nama z’urudaca rushaka uko rwamutsinda rukongera kuyobora iyi kipe.
Uru ruhande ruyobowe na Muvunyi ruherutse kugaragara mu birori bya APR FC umukeba wa Rayon Sports ubwo yahabwaga igikombe cya shampiyona.
Nyuma y’uwo mukino umwe muribo witwa Muhirwa Fred yavuze ko ari igihe kigeze ngo bagaruke muri Rayon Sports kuko ngo imyaka 4 ishize barashyizwe ku ruhande byagaragaye ko ntacyakozwe kirenze icyo bakoraga nabo.
Izi mpande zombi zigaragara nk’iziri kugerageza gukora iyo bwabaga ngo zegukane amatora yo mu kwezi kwa 10. Gusa buri ruhande rufite uruhare mu bihe bibi iyi kipe imazemo imyaka 4 ariko se yaba Muvunyi uhagarariye abatavuga rumwe na komite yaba na Uwayezu uyoboye komite iriho ninde wagize uruhare runini mu irindimuka ry’iyi kipe?
Muvunyi Paul
Muvunyi Paul yayoboye Rayon Sports imyaka 2 kuva 2017 kugeza 2019, muri iyi myaka 2 uyu mugabo nabo bafatanyaga bashyize Rayon Sports ku gasongera ka ruhago yo mu Rwanda. Umwaka wa mbere Muvunyi yagejeje Rayon Sports muri ¼ cya CAF umwaka wa yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona ifite amanota 73 kugeza ubu nta yindi kipe yari yagira aya manota mu Rwanda.
N’ubwo Muvunyi yakoze ibi ariko ashinjwa ko amakosa yasize akoze ariyo agejeje Rayon Sports muri ibi bihe bibi imaze imyaka itanu nta gikombe cya shampiyona izi. Ubwanditsi bwa Makuruki.rw bwabegeranyirije amakosa 3 akomeye kurusha ayandi Muvunyi nabo bakoranaga basize bakoze muri Rayon Sports.
- Gusiga abakinnyi bakomeye abahaye umukeba
Muvunyi yayoboye Rayon Sports ifite abakinnyi bakomeye, ni ikipe yari imaze imyaka 4 yiyubaka ikuye umusingi ku bakinnyi baguzwe na komite ya Gicinya Chance Denis yari imaze gusimbura iya Ntampaka.
Icyo gihe haguzwe abakinnyi bari bafite impano bari bavuye mu Isonga barimo Nshuti D Savio, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier, Nzayisenga Jean Damour, Ndacyayisenga Alexis ,
Yaguze akandi umwe muri bamyugariro batangaga Icyizere wari ukiri muto Manzi Thierry wari uvuye muri Marines. Aba biyongereyo abanyamahanga barimo Devis Kasirye Na mugheni Fabrice.
Rayon ports kandi yari ifite abakinnyi bameneyereye nk’umunyezamu Ndashimiye Erice Bakame n’Umurundi Kwizera Pierrot.
Aba bakinnyi hamwe n’abandi bubakiwe ho maze mu myaka ine yakurikiyeho ikora amateka yo gutwara ibikombe bya championat 2 ndetse n’igikombe cy’Amahoro hiyomgereho n’amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.
Muvunyi ariko ajya kuva muri Rayon Sports yibukirwaho igisa n’ubugwari yakoze maze asiga abakinnyi bari bakomeye bose abatanze muri mukeba APR FC. Abo barimo Manzi Thierry wari Kapitene, Mutsinzi Ange bakinanaga mu bwugarizi, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel bakinaga hagati.
Muvunyi kandi yananiwe kongera amasezerano abandi bakinnyi bari bakomeye barimo Muhire Kevin ndetse Nahimana Shasir. Ibi byaje byiyongeraho gushwana n’uwari kapiteni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame.
Mu mwaka wa nyuma wa Muvunyi mu ikipe y’abakinnyi 11 babanzagabo yasize hasigaye 3 gusa abo ni Michael Slpong, Ulimwengu Jules ndetse na Rutanga Eric. Ibi byagoye cyane komite yamusimbuye ya Munyakazi Sadate maze nayo mu gihunga kinshi cyo kurwana no kubaka ikipe baragende bagura abakinnyi APR FC yari yirukanye ibaziza umusaruro mucye.
2. Kudashishoza mu kugena abamusimbura
Irindi kosa Muvunyi ashinjwa gukora ni ubushishozi bucye mugutegura imyaka yagomba gukurikira igenda rye, mu mezi ya nyuma ya manda ye hadutse umugabo Munyakazi Sadate utari usanzwe uzwi cyane mu mupira wo mu Rwanda byumwihariko muri Rayon Sports.
Sadate yabaye hafi cyane ya komite ya Muvunyi mu kumufasha gutegura abakinnyi n’ikipe yari iri ku rugamba rukomeye rwo guhanganira igikombe na APR inshuro zirenze imwe Sadate yagaragara ku myitozo ya Rayon Sports yemerera abakinnyi agahimbazamusyi ku mikino yiganjemo ikomeye.
Yaje kandi kuzana imishinga irimo uwa MK Cards maze ayigaragaza nk’igisubizo ku bukene Rayon Sport yakunze kubamo. Ibi byashutse Muvunyi wasanga n’urambiwe kuyobora Rayon maze tariki ya 14 Nyakanga 2019 ayisiga mu biganza bya Munyakazi Sadate waje kunanirwa ikipe ateza ibibazo byageze no ku mukuru w’igihugu.
13 Nyakanga 2019 Muvunyi yibukirwa ku kiganiro yahaye abanyamakuru aca amarenga ko ikipe azayisigira Sadate Munyakazi Ati ” Ibyo bizaterwa n’abafana ba Rayon Sports ku munsi w’ejo (ku cyumweru), ntacyo nasubiza. Ariko ikiriho ni uko ikipe ikeneye amaraso mashya. Ikeneye abize bafite ingufu, urugero mbaha nk’izi stations, aka kazi MK Card itangije, ni akazi kazasaba ko hazinjizwamo abakozi barenze magana …ibyo rero byose ntabwo bisaba ko Paul Muvunyi ariwe wabishobora wenyine , birasaba ingufu zihagije …”
3. Bisi ya ‘Baringa”
Tariki ya 28 Gashyantare 2019 nibwo komite ya Muvunyi yerekanye bisi nini yavugaga ko yaguze, ibi uyu mugabo yarabishimiwe kuko yari akoze ibyo Abarayon benshi bishimiraga. Niyo kipe yonyine mu Rwanda yari igize bisi yayo bwite , kuko indi yagenderaga muri bisi yari APR FC ariko yari bisi ta RDF itangira ibirango bya APR FC.
Ibi byishimo ariko ntibyarambye kuko hadaciye iminsi Akagera business Groupe kari kagurishije Rayon Sports iyi Bisi kaje kuyisubiza. Ibi byatumye hamenyekana amakuru yose ko komite ya Muvunyi nta n’iripfumuye yakuye mu mufuka mu igurwa ry’iyi kipe.
Icyo gihe Akagera kishyuwe miliyoni 45 (45,000,000frw) muri miliyoni 100 (100,000,000frw) zagomba kwishyurwa Akagera nk’ikiguzo cya bisi cyose. Izi miliyoni 44 zatanzwe byamenyekanye ko zatanzwe na sosiyete ya Radiant yari iri mu baterankunga ba Rayon Sports ndetse ihita yemerwa gushyira ibirango byayo kuri iyi Bisi.
Miliyoni 55 zari zisigaye Rayon Sports yasinyanye n’Akagera ko izajya itanga macye macye buri kwezi kugeza umwenda wose ushize ibi ariko ntibyubahirijwe, komite ya Muvunyi yarinze igenda nta faranga na rimwe itanze bituma Akagera kisubiza imodoka amateka yayo arangirara aho.
Uwayezu Jean Fidele
Uwayezu Jean Fidele yafashe ikipe nyuma yo gushyamirana kwa Munyakazi Sadate wari uhanganye n’abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bari barangajwe imbere na Muvunyi.
Icyi gihe byavuzwe ko Muvunyi yocyejwe igitutu n’izi nararibomye zimushinja gusiga ikipe mu biganza by’umuntu udashoboye ndetse wari utangiye gushinjwa ko yaba ari icyitso cyoherejwe na APR FC.
Uku gushyamirana kwasize ikipe ihawe Uwayezu Jean Fidele wafatwaga nk’udafite aho abogamiye kuri izi mpande zombi.
Kuva Uwayezu yafata Rayon Sports yatwaye igimbe cy’Amahoro gusa kugeza ubu yananiwe gutwara champiyona ari naho uruhande rutamwemera ruhera ruvuga ko adashoboye akwiye kugenda.
Twegeranyije amakosa 3 akomeye Jean Fidele Uwayezu yakoze yatumye kugeza ubu Rayon Sports itibuka uko igikombe cya champiyona gisa.
1. Kwizera abamushuka
Uwayezu ubuyobozi bwe bwaranzwe no kugura abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, umwaka we wa mbere yaguze asa nutaraguze abakinnyi kuko yakoresheje abo komiye y’inzubacyuho yari yaguze nawe yongeramo Luvumbu Hertier na Muhire Kevin we wahise uvunikira ku mukino wa mbere wa Kiyovu abakinnyi batari ku rwego rwiza batumye Rayon Sports isoreza ku mwanya wa 7 muri shampiyona.
Umwaka kabiri yizeye cyane umutoza Masudi Djuma aba ariwe ugura abakinnyi. Abatoza bo mu Rwanda bashinjwa amarangamutima akabije ndetse na ruswa mu kugura abakinnyi icyo gihe nabwo Rayon yagize umwaka mubi ibura ibikombe byose isoreza ku mwanya wa 5 muri chamiyona isezererwa n’umukeba APR FC mu gikombe cy’amahoro.
Uwayezu ugaragara nk’udasobanukiwe ibyo kugura abakinnyi yakomeje kwizera abamushuka bamugurira abakinnyi badashoboye kandi biganjemo abanyamahanga byatumye imyaka 4 ishize atazi uko igikombe cya shmpiyona gisa.
2. Gukumira inararibonye
Uwayezu n’ubwo atakunze kumvikana akumira inararibonye za Rayon Sports ziganjemo abayiyoboye, zo zagiye zumvikana kenshi zivuga ko iyo zimwegereye ngo zimugire inama amera nk’iwikanze ko zije kumuhirika ku butegetsi.
Gusa hakaba n’amakuru adafitiwe gihamya avuga ko RGB ijya kumuha kuyobora Rayon Sport yamusabye ko abahoze mu buyobozi bwayo yazabagendera kure kuko bazamuvangira.
Uwayezu ariko we yumvikanye inshuro zirenga imwe avuga ko hari abahoze muri Rayon Sports bashaka indonke babuze uko bagaruka kuzirya kuko yazanye ubuyobozi bukorera mu mu mucyo bikavugwa ko yabaga ashaka kuvuga izo nararibonye.
3. Kuringaniza nabi imikemurire y’ibibazo yasanze
Uwayezu yaje muri Rayon Sports atazwi mu mupira ndetse n’ubu iyo Rayon Sport itakinnye ntajya agaragara ku bibuga bityo ashinjwa ko adafite ubumenyi buhagije ku micungire y’ikipe y’umupira w’amaguru.
Ibi bituma ashinjwa kwita ku bibazo bimwe bijyanye n’imiyoborere cyane ibindi byiganjemo ibyatuma abona umusaruro mu kibuga akabireka. Uwayezu ashimirwa ko yagerageje gushyira ku murongo ibibazo by’amikoro aho Rayon Sports itagikunze kumvikanamo imigumuko y’abakinnyi bavuga ko batahembwe,
Ibi ariko ntibihagije ku bafana kuko bo bashaka ibikombe ndetse harimo n’abadatinya kuvuga ko aho kugira Rayon Sports ifite ubukungu buhagaze neza ariko idatwara ibikombe ahubwo bagira Rayon Sports bita iyo mu muhanda ariko itwara ibikombe.
Byitezwe ko muri uyu mwiherero haza kuva imyanzuro irimo n’izagenderwa ho mu kugena uzakorera mu ngata aba bayobozi bombi. Gusa icyo abafana ba Murera bifuza ni ikipe ikomeye ihangana mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.