Ikipe ya Rayon Sports cyera kabaye yabonye abayobozi bashya bayobora inzego zayo Muvunyi Paul atorerwa kuyobora urwego rw’ikirenga naho Twagirayezu Thadee atorerwa kuba Perezida w’a Rayon Sports FC.
Aya matora yabaye mu nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo komisiyo y’amatora yari igizwe na; Me Olivier KARANGWA, Me Hilaire NYIRIHIRWE na Beatrice UWERA. Aba ni bo bayobora amatora ya Komite nyobozi.
Muri iyi nama hemejwe ko ko hagajyaho urwego rw’ikirenga (Supreme organ) hahita hatorwa Paul MUVUNYI ngo aruyobore yatowe ku majwi 100%.
Dr Emile RWAGACONDO yatorewe kuba visi perezida w’uru rwego (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports nawe yatowe ku majwi 100%. Abdallah MURENZI yaatorewe kuba umunyamabanga w’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports atorwa ku majwi 100% nawe.
Paul RUHAMYAMBUGA, Charles NGARAMBE, Theogene NTAMPAKA, Sadate MUNYAKAZI, Jean Fidele UWAYEZU na Valens MUNYABAGISHA bose bigeze kuyobora Rayon Sports batorewe kuba abajyanama muri Komite w’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports.
Hahise hakurukiraho gutora komite izayobora ikipe maze Thadée TWAGIRAYEZU atorerwa kuba Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Prosper MUHIRWA atorerwa kuba Visi Perezida w’umuryango wa Rayon Sports. Aimable Roger NGOGA atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri w’umuryango wa Rayon Sports.
Patrick RUKUNDO yatorewe kuba umubitsi muri komite y’umuryango wa Rayon Sports. Naho Chance Denys GACINYA nawe wigeze kuyobora Rayon Sports yatorewe kuba umujyana muri komite y’umuryango wa Rayon Sports.