Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kamena u Rwanda rurakina na Benin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amarica, Canada na Mexique
Uyu mukino urabera muri Cote d’Ivoire kuko Benin idafite sitade yemewe na FIFA, mu mikino ibiri iheruka u Rwanda rwakinnye na Benin yose banganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Bizimana Djigad kapitene w’Amavubi avuga ko ubu biteguye neza kurusha mbere ati:” Umutoza hari uburyo yatweretse bwo gukina umukino kandi ntekereza ko ari bwiza, imikino ibiri twakinnye ubushize yose twaranganyije ariko ubu twarebye video z’abo ubu gahunda ni ukubona amanota 3.”
Umunyamakuru wo muri Benin yabajije Djihad icyo ashingiraho avuga ko bazatsinda Benin kandi u Rwanda ari igihugu kitara icya ruhago.
Mukumusubiza Djigad yagize ati:”Uravuga ko u Rwanda atari igihugu cy’umupira w’amaguru ariko ntekereza ko na Benin ariko imeze. Ibyo rero ni byiza ntekerezako umukino amahirwe azaba ari 50 kuri 50, ntabwo muri Maroko(Morocco) cyangwa ibindi bihugu bikomeye nimureke tuzavugane ejo nyuma y’umukino.”
Muri Cote d’Ivoire ikipe y’igihugu yaherekejwe n’abayobozi bayobowe na Mugisha Richard umuyobozi wa FERWAFA wungirije.
Avuga ko bishimiye uko imyiteguro yageze uhereye no ku duhumbazamusyi yaba amafaranga bahabwa batsinze, ayo bahabwa banganyije ndetse n’ayo bahabwa bagihamagarwa kuza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
Ati:”Ibyo byose guhera kuri uyu mwiherero byarazamutse dushobora kutajya mu mibare kuko hari ibyo tukiganira n’inzego zibishinzwe ariko guhera kuri uyu mwiherero ibyo byiciro byose by’uduhimbazamusyi bahabwa byarazamutse.”
Richard yavuze ko uretse no kuba ibiciro ku masoko byarazamutse ariko n’ikipe iri kwitwara neza ku buryo ari impamvu yo kubashimira. Ati” kandi uko bazakomeza banatsinda abafata icyemezo ntaho bajya nitwe FERWAFA, ni Minisiteri , ni ubuyobozi bw’igihugu. Umuntu utsinda ntacyo wamwima kuko ibyo baha abanyarwanda ntacyo wabigura.”
Uyu mukino uraza kubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali biteganyijwe ko ugaragara kuri television y’igihugu nta gihindutse.