Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yemereye abadepite ko hari igihe ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere gitangaza ko hazagwa imvura ariko ntigwe, ati “Na bo babaye nk’abapfumu.”
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ishimangira ko igihembwe cy’ihinga gishize cyatanze umusaruro uhagije, kandi ko binashimangirwa n’ibiciro biri ku isoko, ikavuga ko ibi byatewe n’uko hongerewe ubuso buhingwa, ndetse n’ikirere gitanga imvura yafashije ibihingwa gutabara abari bagowe n’ibiribwa.
Gusa bamwe mu Badepite bavuga ko hari abahinzi batigeze boroherwa n’iki gihe cy’ihinga, ndetse ngo hari impungenge ko bishobora gukomeza.
Dr Ildephonse Musafiri avuga ko byatewe n’ibibazo byo kutabona amakuru y’impamo ku iteganyagihe, kuko ababishinzwe bajya batanga ibipimo bisa n’ibidashingiye ku ikoranabunga.