Naba Perezida, Mpayimana yatangaje ko azagabanya umubare w’abadepite

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu Mpayimana Philipe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 26 Kamena. Ni ikiganiro yagaragarijemo ingingo 50 zigize manifesto ye, zibimburirwa n’ingingo yo kugabanya abakozi n’inzego z’imirimo ya Leta.

Mpayimana asobanura ingingo ya mbere yo kugabanya ibyo Leta itakaza mu nzego z’imirimo ya Leta nka gahunda yo guhuriza hamwe inzego zimwe na zimwe, no gukuraho zimwe. Ibi akemeza ko bizagabanya ibyo Leta yatakazaga byinshi muri izi nzego nyamara zishobora guhuzwa.

Ku ngingo y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Mpayimana avuga ko naba Perezida azagabanya umubare w’abadepite ukava kuri 80 bakagera kuri 65. Ku butegetsi bwa Mpayimana ngo abadepite bazaba 2 muri buri karere uko u Rwanda rufite uturere 30. Bose hamwe babe 60; kuri aba 60 hazinyongeraho abadepite b’ibyiciro byihariye. Abadepite 2 bahagarariye diyasipora, 2 bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga. Abadepite bose hamwe buzure 65.

- Advertisement -

Kuri Mpayimana kandi abadepite 30% bahagarariye abagore ntabwo bazongera gutorwa. Ahubwo mu kwita ku ihame ry’uburinganire, hazatorwa 50% abagabo na 50% abagore.

Uretse umubare w’abadepite kandi Mpayimana agaragaza ko n’uburyo batorwamo azabuhindura. Ngo umukandida depite akiyamamaza ku giti cye imbere y’abaturage b’akarere yifuza guhagararira. Akagira umutwe wa Politiki umwe cyangwa ibiri imuha icyemezo cy’uko umushyigikiye. Ibyo gutora urutonde ngo bikavaho.

Philippe Mpayimana w’imyaka 54 y’amavuko ni inshuro ya kabiri ahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Mu mwaka wa 2017 nabwo yarahatanye abona amajwi angana na 0.7%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:42 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe