Nari naje   ngo  batongera kuntemeraho itaka: Juvenal wababajwe no kwirukanwa mu nteko ya Kiyovu Sports

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mvukiyehe Juvenal wigeze kuba umuyobozi wa Kiyovu Sports yabujijwe kwinjira mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe, yabwiwe ko atari umunyamuryango wayo.

Juvenal yayoboye Kiyovu Sports kuva muri 2020 kugeza 2023 yaje avuga ko agiye kuyishyiramo amafaranga menshi ikaba ikipe ihanganira ibikombe. Yarayivuguruye ihinduka ikipe ihangana muzishaka ibikombe ndetse agura abakinnyi bafite amazina akomeye kandi bahenze.

Umwaka w’imikino wa 2023-2024 Kiyovu Sports yagize impurirane y’ibihano bya FIFA iyishinja kwambura bamwe mu bakinnyi yaguze yasabwe kubishyura kandi ko mu gihe itarabikora izaba itemerewe kugura abakinnyi ikipe yisanze iri mu myenda irenga miliyoni 200(200,000,000frw).

Bamwe mu banyamuryango ba  Kiyovu Sports bashyize amakosa kuri Juvenal bavuga ko yababeshyaga ko yashoye amafaranga mu ikipe kandi yarafataga  amadeni. Juvenal nawe yabashinje kumutererana bakamwikoreza ikipe wenyine.

Juvenal yaje kuva mu ikipe nyuma y’uko ubwumvikane bucye n’abo bakoranaga  bufashe intera ndende. Hari abahise bamushinja gusiga ikipe mu bibazo yayishyizemo.

Kuva ubwo ikipe yahise ijya mubihe bigoye byiganjemo ibibazo by’amikoro  abayiyobora bavuga ko byose byazanye n’imiyoborere ya Juvenal, nyuma y’uko ishoje umwaka w’imikino yateguye inama y’inteko rusange ngo ivugurure ubuyobozi.

Iyi nama yabaye kuri iki cyumweru Juvenal yayitabiriye ariko ahageze abwirwa ko Atari umunyamauryango atagomba kwinira. Uyu mugabo yahise yikoze hanze maze abwira itangazamakuru icyamugenzaga muri iyo nteko rusange.

Ati:”Icyari kinzanye nta kindi narinje kugirango batantemeraho itaka  kuko ubushize bantemeyeho  itaka numva baravuga ibintu bitandukanye ndavuga ngo reka nitabire inteko rusange ndi umunyamuryango  nanjye nicare hariya byibuze  icyo bavuga gishobora kuba arijye kivuga nanjye mbe mpari byibura mbe natanga n’ibisobanuro n’ukuri kw’ibyo bintu.”

Juvenal avuga ko kuba yangiwe bagiye gukomeza kumubeshyera ati:”Hari ibyo bashobora gukomeza kubeshya kuko ubushize bagiye babeshya ibintu byinshi cyane bimwe byo guharabika, bati Juvenal wari Perezida nta mafaranga yigeze ashyira muri Kiyovu, yakoreshaga amafaranga y’umu wa Kigali…. Ibyo  byose rero ndamutse ndimo imbere nibyo batakongera kubeshya”

Juvenal avuga ko yishyuza Kiyovu Sports amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari avuga ko yayihaye mu buryo buzwi.  Avuga ko hari imigabane yashyize muri iyi kipe irimo n’ibikoresho yayihaye nk’imodoka itwara abakinnyi agashyimangira mu minsi iri imbere atangira urugamba rwo kubyishyuza.

Juvenal Mvukiyehe ubu yaguze ikipe ye bwite yitwa Addax FC ikina icyiciro cya kabiri nta kintu cyizwi agifasha Kiyovu ari nayo mpamvu ubuyobozi bwayo buvuga ko atakiri umunyamuryango.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe