Nyuma yo gutsindwa, Umutoza Julien Mette avuga afite icyizere mu bakinnyi b’abasimbura asigaranye

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Umutoza wa Rayon Sports FC, Julien Mette yagaragaje ko ari gukinisha abakinnyi bahoze ari abasimbura bari gusabwa guhita batanga umusaruro.

Uyu Mufaransa yabitangarije abanyamakuru ubwo yari amaze gutsindwa na Bugesera FC igitego 1-0, mu mukino ubanza w’igikombe cy’amahoro Rayon Sports FC yari yakiriye.

Ni igitego cyatsinzwe na Ruhinda Farouk ku munota wa 27.

- Advertisement -

Nyuma y’umukino, umutoza Julien Mette wa Rayon Sports FC yagize ati “80%100 y’ibitego Rayon yatsindaga mbere byabaga bitsinzwe na Luvumbu, Ojera, Esenu, Penalty zikoreshejwe na Ojera, abo bose baragiye ntitwagura abandi bakinnyi, yewe nanjye, tugomba gukoresha abahari, tugahindura imyumvire kandi bisaba igihe…

Umutoza wa Rayon Sports FC, Julien Mette

Yongeyeho ati ” Icyo turi gukora turi gusaba aba bakinnyi kujya mu kibuga bakaduha umusaruro bagatsinda, kandi hafi ya bose bari abasimbura mu gice cya shampiyona kibanza. Ni nko kujya muri sosiyete nk’umukozi usanzwe uhembwa, umunsi umwe bakakubwira ko ubaye Perezida ugomba gufata imyanzuro“.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi agaragaza ko Bugesera FC ishobora guharira Rayon Sports FC mu gikombe cy’Amahoro nayo ikayiha amanota muri shampiyona.

Aya makuru yahakanywe n’umutoza wa Bugesera FC, Haringingo Francis.

Ati ” Mwese muzi gusesengura, mwarebye uko abakinnyi bakinnye, igisubizo mwakiha“.

Rayon Sports FC izerekeza mu Bugesera mu cyumweru gitaha gukina umukino wo kwishyura, ariko muri week end izabanza gukinirayo umukino wa shampiyona w’umunsi wa 27.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:13 pm, Dec 30, 2024
temperature icon 25°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 6:09 pm

Inkuru Zikunzwe