Nduba igiye kubyazwa Toni 5 z’imborera buri munsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikimoteri cya Nduba kigiye gutangira gutunganya imyanda ibora ikorwemo imborera. Imashini zirimo izitoranya n’izitunganya imyanda yo mu mujyi wa Kigali zamaze kugera mu Rwanda.

Uyu ni umushinga uzatwara Miliyoni 221 z’amadorali ya Amerika ugamije gukoresha ikoranabuhanga mu gutanganya imyanda ikabyara umusaruro. Uru ruganda ruzajya rutunganya imyanda ibora ikorwemo ifumbire y’imborera, rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura Toni 5 buri munsi.

Imibare igaragaza ko mu mujyi wa Kigali hakusanwa Toni 495.76 z’imyanda buri munsi. Ni imibare yikubye inshuro eshatu zirenga kuko mu mwaka wa 2006 hakusanywaga Toni 141.38 z’imyanda. Ikibazo cyari ingorabahizi kugeza ubu rero cyari ugutandukanya imyanda ibora, itabora n’ishobora kongera gukoreshwa.

- Advertisement -

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko 70% by’imyanda yo mu mujyi ari imyanda ibora 30% ikaba imyanda itabora. Muri ibi bitabora 10% ni amacupa ya purasitiki ashobora kubyazwa ibindi, 5% ni impapuro nazo zishobora gukorwamo ibindi.

Uruganda rutunganya ifumbire rwa Nduba ni umusaruro w’ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cya Luxembourg. Ni mu mushinga wiswe Global Green Growth Institute.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:14 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe