Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza avuga ko amatora arangiye mu Rqanda yagaragaje ko u Rwanda rugeze aheza muri Demokarasi.
Atangaza ibya burundu byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’aya abadepite Charles Munayneza yagarutse ku bwitabire bw’abanyarwanda. Ati ubwitabire uko abantu biyandikishije gutora bakanitabira kujya gutora. Imibare ya NEC barenga 98.80% biyandikishije kandi bakitabira kujya gutora.
NEC ivuga ko by’umwihariko kuba hari abarenga Miliyoni y’abanyarwanda bari batoye bwa mbere ngo byerekana ko abanyarwanda bafite inyota yo kugira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi.
Munyaneza yagize ati “Abantu bariyandikishije ariko baranatora. Birashoboka ko bari kwiyandikisha ariko ntibaze gutora.”
Icya Kabiri NEC igenderaho yemeza ko u Rwanda rugeze ahashimishije muri Demokarasi ni umubare w’abakandida. Munayneza yavuze ko umubare munini w’abakandida ubwawo ari ikintu gikomeye. Ati “Iyo urebye ubona umwanya umwe warahatanirwaga n’abantu bagera ku 10. Ni ikintu gikomeye.”
Icya Gatatu NEC igendera yemeza ko amatora yagenze neza ni igikorwa cyo kwiyamamaza. Aha harimo uburyo abaturage bitabiraga, uburyo nta muvundo, nta makimbirane hagati y’abakandida.
Hari ku nshuro ya 4 abaturage batoye umukuru w’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikaba inshuro ya 5 abanyarwanda batoye inteko ishingamategeko. Ni inshuro ya mbere kandi amatora y’aba bombi ahurijwe hamwe akabera umunsi umwe.