New Zealand: Umudepite yeguye nyuma yo gukekwaho kwiba imyenda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya New Zealand yeguye nyuma y’ibirego byinshi byo kwiba ibicuruzwa mu maduka, nubwo polisi ikibikoraho iperereza.

Depite Golriz Ghahraman, wo mu ishyaka rya Green Party, arakekwaho kwiba imyambaro n’ibindi mu maduka inshuro eshatu. Ni ubujura yakoze mu maduka abiri ari ahazwi nka Auckland na Wellington.

Uyu mugore w’imyaka 42 yeguye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’amashusho yagaragajwe na Camera yiba isakoshi mu iduka rya Auckland.

Yavuze ko iyo myitwarire yo kwinjira mu maduka akiba imyambaro yayitewe n’umuhangayiko w’akazi (stress).

Ghahraman ni impunzi yaturutse muri Iran ari umwana, we n’umuryango we bahawe ubuhungiro bwa politiki muri New Zealand.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:05 am, May 9, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1019 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe