Ngarambe n’Uwimbabazi batorewe guhagararira amashuri makuru muri Sena

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’abasenateri bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga n’ibya Leta yabaye kuri uyu wa 17 Nzeri.

Mu itangazo NEC yashyize ahagaragara ku mugoroba wa taliki 17 Nzeri yagaragaje ko Ngarambe Telesphore ariwe watorewe kuba umusenateri uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta ku majwi 54,89% by’abatoye bose bangana na 808.

Uwimbabazi Penina wari umukandida rukumbi ku mwanya w’umusenateri uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga we yatsinze ku majwi 97.68% by’abatoye bose bangana na 674.

- Advertisement -

Abatoye ni abarimu bahoraho  n’abashakashatsi bo muri Kaminuza zigenga n’iza Leta. Bagaragaza ko urwego rw’uburezi n’ubushakashatsi Ari urwego rw’ingenzi mu iterambere ry’igihugu bagasaba abahagarariye gukurikirana ko imiyoborere y’igihugu iha umwanya ukwiriye ubushakashatsi ndetse n’iterambere ry’uburezi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:37 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe