“Ngo ubwo amatora arangiye akacu karashobotse!” Umushoferi yandikiye RURA

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyakubahwa,

Umuyobozi mukuru wa RURA munyemerere mbasuhuze kandi mbifuriza amahoro mu mirimo igihugu cyabashinze!

Nahisemo kubandikira iyi baruwa ifunguye kuko aribwo buryo nabonye bunyoroheye bwo kubagezaho akandi ku mutima. Numva nizeye ko inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyiza namwe murimo zikurikirana amakuru. Indi mpamvu nifuje kuyohereza ifunguye ni uko numvaga nshaka ko n’abandi banyarwanda bayisoma, ejo hatagira umfata nka bihemu namubwira ibyanjye akanyita umutekamutwe.

- Advertisement -

Nyakubahwa Muyobozi, ndi umunyarwanda ukora akazi ko gutwara abantu mu modoka yanjye bwite. Ni akazi ntaramara mo igihe kirekire kuko ndi umwe mu bahanze umurimo bagamije gukemura ikibazo cyari mu gutwara abantu mu minsi micye ishize.

Ubwo numvaga amakuru avuga ko imodoka zifite imyanya 8 zishobora gusaba ibyangombwa zikemererwa gutwara abagenzi, kubera ubucye bw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, nahise ngira ishyaka ryo gutanga umusanzu. Nari mfite ubushake bwo guhanga umurimo ngatanga umusanzu ku gihugu ariko uwo murimo ukantunga nanjye.

Niyambaje Banki mfata inguzanyo, ngura imodoka yo mu bwoko bwa Avensis. Numvaga nezerewe cyane kuko uburyo bwo kwishyura inguzanyo bwari bworoshye.

Nasabye ibyangombwa byo gutwara abagenzi ndabihabwa. Ntangira akazi mu mujyi wa Kigali no mu bice bihana imbibi n’umujyi nka Nyamata, Kabuga na Ruyenzi. Byari binejeje kuri njye n’umuryango wanjye ndetse n’abagenzi natwaraga bagendaga baganira numva bishimye.

Nyuma y’igihe gito rwa rushushya rwaje kurangira. Ngiye kuvugurura urwego rwa RURA rubifite mu nshingano, rwansabye ko nshyira imodoka muri Kampani. Numva ni umurongo mwiza rwose. Nayishyize muri Kampani ariko nkomeza kuyitwara, ndetse n’icyabgombwa cyo gutwara abagenzi kivuguruye ndagihabwa.

Ikibabaje rero muri iyi minsi icyangombwa nahawe mbwirwa ko nemerewe gutwara abagenzi, cyambereye umuzigo. Ubu abakozi ba RURA bamfata umunsi ku munsi bakampana bavuga ko mfite icyangombwa cyo gutwara abakomeye (VIP). Ngo nemerewe gutwara abakodesheje, sinemerewe gutwara ba banyarwanda babaga bahagaze ku muhanda batumye ngura imodoka. Bambwira ko ngomba guhagarara kuri za Hoteli ngo ngategereza abankodesha.

Twumvise ko ngo Leta yagize Bisi nyinshi none ngo zikaba zitagomba kubura abagenzi kubera ko twe ab’imodoka nto twazitwaye abakiriya. Sinzi niba ari nabyo. Gusa bibaye aribyo ni byiza ko buri wese mu bagenzi batega ahabwa amahirwe yo kugenda ku muvuduko n’ubushobozi bwe uko bingana. Ushoboye gutega Bisi akayibona ku gihe ndetse n’ushoboye gutega imodoka nto akaba yayibona adasabwe kuyishyura yose 100%.

“Ngo ubwo amatora arangiye noneho akacu karashobotse!”

Ndi umunyarwanda ukunda igihugu cyanjye ndetse unezezwa no kumva hari umusanzu natanze mu gukemura ikibazo cy’u Rwanda. Naguze imodoka numva ngomba gutanga umusanzu wanjye mu rwego rwo gutwara abantu n’ibyabo. Guhagarara kuri Hotel ngategereza abakodesha imodoka narabigerageje. Namaze icyumweru mpagarara kuri Hotel gusa, nkarindira abakodesha. Nk’umuntu mushya muri aka kazi kandi utaziranye n’abakire bakodesha imodoka icyo cyumweru ntacyo nabashije kuronka pe.

Nyakubahwa, ubu aho duhagarara abashoferi numva bavuga ngo ubwo amatora arangiye akacu karashobotse. Nkunda kujya impaka nabo bakanyumvisha ko uko abakozi b’urwego rwa RURA bajyaga baduhana basanze dushaka amaramuko ku bagenzi bo ku muhanda, ngo bigiye kwikuba inshuro nyinshi. Njye mba mbihakana ariko bakanyumvisha ko ubwo twavuye mu bihe by’amatora ngo ibintu bigiye gukomera kurusha uko byari bimeze.

Nyakubahwa njye nemera ko amategeko n’amabwirizwa yubahirizwa hatitawe ngo ni mu matora cyangwa se yarangiye kuko igihugu ni icyacu twese. Dufite inshingano zo kucyubaka, tukakizamura mu bukungu. Ibi bigakorwa buri wese ashyira imbaraga mu rwego akoreramo.

Umukuru w’igihugu ndetse n’umuryango w’abanyarwanda baduhaye igihugu gitekanye. Nonese muri uyu mutekano usesuye koko dukomeze turare dukanuye? Tubone umutekano w’igihugu tubure uw’imbere muri twe ubwacu?

Ubu kugira icyo ntahana mu rugo, ngasagura n’icyo nishyura umwenda wa Banki ni urugamba rukomeye. Si ukwirega, ariko nkora ncungacungana n’abakozi ba RURA kumwe inyoni zo mu muceri zicungana n’abahinzi. Byabaye bibi cyane noneho ubwo hashyiragaho abana batanagira ibibaranga bafotora imodoka bakatureka tukigendera hanyuma twahura n’umukozi wa RURA ati wapakiriye aha n’aha. Ngaya amafoto. Ubwo ugacibwa amande.

Nyakubahwa Muyobozi wa RURA, ubu nkwandikiye mpanyagitse. Ejo cyangwa ejobundi nakwisanga mbunza akarago kuko ibyanjye Banki ishobora kubiteza Cyamunara.

Uko tubibona ntabwo Bisi zaguzwe zizahomba kuko dukora bimwe. uburyo bwose bushobora gufasha itsinda ry’abagenzi 7 cyangwa 5 bafatanya kwishyura Taxi Voiture turabwemera kubukoresha kuko tuzi ko igihugu kidushakira ibyiza. Nimutwemerere dushake imibereho natwe, umugenzi ufite ayo gutega ivatiri ayemererwe noneho n’ufite ubushobozi bwa Bisi ayibone ku gihe. Turizeza umusanzu wacu haba mu gusora neza cyangwa ibindi igihugu cyadukeneramo.

Nshoje mbifuriza akazi gahoza umuturage ku isonga! 

Murakoze!

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:33 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe