Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rivuga ko Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere bafunzwe.
Muri iri Tangazo RIB ivuga ko bakekwaho bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange.
Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ha Kabaya. RIB ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru. Ikaburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka. Muri iri tangazo Kandi RIB yibutsa ko ruswa n’indi mikorere idahwitse bibangamira iterambere ry’Igihugu.