Ngororero umuyobozi mu karere na Gitifu w’umurenge batawe muri yombi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rivuga ko Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere bafunzwe.

Muri iri Tangazo RIB ivuga ko bakekwaho bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange.

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ha Kabaya. RIB ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru.  Ikaburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka.  Muri iri tangazo Kandi RIB yibutsa ko ruswa n’indi mikorere idahwitse bibangamira iterambere ry’Igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:15 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe