Ni ibiki Adeline Rwigara yavuze byatumye abana bitandukanya n’imvugo ye?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Diane Nshimyimana Rwigara umukobwa wa Rwigara Assinapol na Adeline Mukangemanyi yatangaje ko  we n’abavandimwe be bitandukanyije n’ibyo umubyeyi wabo ari gutangaza ndetse ko bikwiye gufatwa nk’ibitekerezo bye bwite.

Ibyo Diane yabitangarije ku rukuta rwe rwa X rwahoze ari Twitter  kuri uyu 11 Kamena yanditse ati:”Ibyo umubyeyi wacu atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite. Yaba njye, cyangwa basaza banjye, ntaho duhuriye na byo.”

- Advertisement -

Aya magambo abana ba Rwigara bamaganye ni ayavuzwe na mama wabo abinyuje  miyoboro ya Youtube y’abarwanya u Rwanda.

Bimwe muri ibi ni ibyo yavuze ku rupfu rw’umugabo we Rwigara Asinapol, uyu mugabo wahoze ari umuherwe yapfuye mu rukerere rwa tariki ya 4 Gashyantare 2015 azize impanuka yakoreye I Gacuriro mu mujyi wa Kigali.

Ibi ariko Adeline yongeye kubirengaho yongera gukwiza ibihuha ko umugabo we yishwe n’ubutegetsi. Muri iki kiganiro Adeline yagize ati ”Bishe  umutware wajye yicwa mu maso yanjye  hamwe n’uriya mukobwa wanjye Anne   Rwigara Uwamahoro  ibyo byaravuzwe cyane singombwa ngo mbisubiremo.  Yicwa n’ubutegetsi buriho bwa FPR  icyo kizahora kivugwa iteka ryose kuko ni ibyo nahagazeho, Ibyo ntahagazeho sinzabivuga nshimikiriye.”

N’ubwo avuga ko ibyo avuga abihagazeho yabyiboneye ariko muri iki kiganiro yumvikanye yivuguruza avuga ko atabyibuka neza.

Ati:”Igituma mvuga ko hari mu maboko yacu jye n’umwana wari hafi icyo gihe ni uko,  ndetse ninawe wakabyibutse cyane niwe wanyibutsaga n’ibintuuuu,  nahiseee!  niwe wagiye anabinyibutsa cyane  uriya mukobwa wanjye buriya ni umukobwa (special)   udasanzwe .”

Akomeza yivuguruza Adeline avuga ko umuntu wabahamagaye kuri telephone ababikira  atibuka ibyo yababwiye ati”Telephone yaje kuza y’umuntu tutazi  aravuga ngooo!  atelefona umwana  aramubwira ngooo! Niba yaramubwiye ngo ngwino ujyane intumbi yaso , duhita tujya mu modoka turagenda tugeze ahantu bari bagiriye iyo kinamico y’impanuka dusanga bamwegetse kuri vola.”

Umuryango wa Rwigara wakunze kumvikana ushyira hamwe mubyo  wagiye ucamo byose nyuma y’urupfu rwa Rwigara kuba kuri iyi nshuro abana bihakanye nyina bivuze ko kuri iyi nshuro batemera ibyo avuga.

Adeline utari mu Rwanda muri iyi minsi  kandi yatangiye gushinjwa gucuruza urupfu rw’umugabo arusabisha ngo arebe ko yabaho neza mu bihugu by’abazungu aho aherereye ubungubu.

Hari abasesenguzi bemeza ko amagambo ya Adeline Rwigara acukimbuwe neza yakurwa mo ibyaha bisa n’ibyo yigeze gukurikiranwa ho mu butabera bw’u a Rwanda. Mu mwaka wa 2017 uyu yakurikiranwe ho ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ndetse n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe yamaze igihe gito aburana iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo aza kurekurwa n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:39 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe