Umutwe wa M23 ugeze ku buco ingabo za Congo, buri munsi ingabo zuyu mutwe zirabyina intsinzi nyuma ya buri rugamba, abayoboye ingabo za RDC bo bavuga ko aba barwanyi atari inyeshyamba, ngo ko ari abasirikare b’imyitozo n’ubuhanga buri ku kigero cyo hejuru, ndetse bafite n’ibikoresho bihambaye.
Aha niho benshi bahera bibaza uwaba ufasha M23 ku buryo igira ubushobozi bwo gufata igisirikare cy’igihugu kinini nka RDC n’ubutunzi butera benshi amandwe kutayitsinda.
Gusa iki kibazo ni kimwe mu bikubiye muri politiki yo muri Afurika y’ibiyaga bigari, kuko hari abemeza nta gushidikanya ko igihugu cy’u Rwanda aricyo gifasha uyu mutwe, abandi bagatekerza ko hashobora kuba hari abantu b’ibikomerezwa bafasha ku giti cyabo ingabo za M23, hari n’abatekereza ko uyu mutwe ugurisha amabuye y’agaciro ari mu bice yafashe, noneho ikayaguranamo ibirwanisho n’izindi mbaraga bakoresha mu kurwana n’igisirikare cya Congo, FARDC. Icyanyuma gishakirwamo igisubizo nuko M23 bashobora kuba ari abarwanyi birabye ivu mu burakare no kwihambira ngo bagera ku cyo bashaka.
Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, bigaragara ko imirwano ishobora kudahagarara vuba, mu kwezi gushize umesesenguzi kuri Congo Kinshasa w’ikigo International Crisis Group, Onesphore Sembatumba, yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza.
Ati “Ibimenyetso byose ubu birerekana ko iminsi iri imbere ishobora kuba mibi.”
Umunyamakuru Malcolm Webb wa Al Jazeera uri muri bake bari aho iyi ntambara yari iri kubera tariki ya 15 Gashyantare 2024, ubwo yari ahitwa i Kibati mu biromotero 15 uvuye mu mujyi wa Goma, yatangaje ko intambara iri kuhasatira ndetse anemeza ko muri 5km kuva ahari, ubwo ni muri Kibumba, Rugari, Tongo, ngo hari kubera intambara y’injyanamuntu ariko ngo ingabo za Leta ya Congo zikaba zikomeje gutsindwa.
Yavuze ko leta ya Congo ifatanyije na SADC bishutse ubwo mu mpera z’ukwezi gushize badukanaga ibitero kuri M23 bakoresheje indege zasutse imvura y’umuriro aho aba barwanyi bafashe, bigatuma Abacongomani bikomanga mu gatuza bavuga ko leta yabo ubwo yadukanye indege ya Skoi noneho bizeye ko M23 igiye gutsindwa.
Gusa siko byagenze kuko yabasubiranye inyuma maze itangira gufatanya n’utundi duce duhuza Congo na Uganda ndetse n’u Rwanda.
Malcolm Webb yaje no gutangaza ikindi kintu kidasananzwe kandi cyo kwibazwaho, aho yavuze ko M23 noneho iri gukoresha za Drone mu bitero byayo, aho izo drone ngo arizo zari ziri kuyiha amakuru n’ubundi butasi buri gutanga umusaruro udasanzwe ku ruhande rwabo, ngo bari no gukoresha izindi ntwaro zitamenyerewe muri Congo.
Ukurikiranye ibiri gutangazwa n’ibinyamakuru nka Reuters, France24, Associated Press, ndetse na bamwe mu banyamakuru bavuga ko intambara ya M23 na RDC ikomeje gufata indi ntera kandi ko M23 irimo gutsinda umunsi ku munsi, ushobora guhita wemeza ko isaha n’isaha M23 izafata umujyi wa Goma.
Amakuru akomeza guhuzwa mu binyamakuru ndetse no kubakoresha imbuga nkoranyambaga aravuga ko Ubwongereza ndetse n’Ubufaransa bamaze gutahura neza ko M23 igambiriye gufata Goma.
Ibihugu byombi bikaba byishyize hamwe maze biha gasopo na nyirantarengwa M23 bayibwira ko nikinisha gufata umujyi wa Goma ibyayo byose iza kubihomba, ibintu uyu mutwe udakozwa habe na gato, uvuga ko uzahagarika gukomeza ujya mbere igihe leta ya Congo yemeye ibiganiro by’amahoro nabo bagahabwa uburenganzira barwanira, ni mu gihe kandi Congo nayo yavuniye ibiti mu matwi ku bijyanye n’icyifuzo cya M23.
Ni iki gishobora gukurikira MV3 iramutse ifashe Goma?
Amakuru akomeza guhuzwa n’abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko M23 niramuka ifashe umujyi wa Goma bizaba nko gukongeza umwambi mu bishara washaka ugasukamo essence ku buryo n’amahanga ashobora guhita abyivangamo kuko umujyi wa Goma usobanuye ikintu kinini ku musaruro wose w’ibituruka ku mabuye y’agaciro ndetse n’indi mitungo iri muri Kivu zombi.
Aho nk’umuhanda ufite izina rya N2, ufatwa nk’inzira inyuzwamo imari zitandukanye, kandi iyo urebye ibyatumye Abongereza n’Abafaransa bikoma M23 n’uyu muhanda urimo, kuko uva i Goma ukagera ku mugezi wa Kisangani, aho uhura n’umugezi wa Congo nawo ugera ku murwa mukuru wa Kinshasa ku buryo amato ayinyuramo akahagera byoroshye, kandi uyu muhanda w’ibirometero 863 ushobora kuva i Goma ukajya mu Burengerazuba bwa Congo ndetse ukanerekeza muri Kivu ya ruguru.
Byumvikana ko gufunga uyu muhanda wa N2 bishobora kugira ingaruka ziziguye ku bucuruzi bw’ibihugu byinshi bikorera muri Congo mu ibanga.
Ikindi gishobora gukurikiraho nuko Umubano w’ u Rwanda na DR Congo wahita uzamba burundu ku kigero cyo hejuru. Ibihugu by’Ubwongereza na USA biteganyijwe ko bishobora guhita bikomanyiriza u Rwanda binyuze mu kuruhagarikira inkunga nkuko babikoze muri 2012 ubwo MV3 nabwo yafataga Goma, ikindi gihugu nka Kenya, Uganda n’u Burundi n’ingabo zabyo ziri ku butaka bwa Congo nabyo bishobora gufata uruhande, abasesenguzi bavuga ko hakaduka intambara noneho Uganda, u Rwanda, na M23 bikaba byakora itsinda rimwe, u Burundi, Kenya, RDC, na FDRL nabo bagafata urundi ruhande noneho intambara nkiyabaye mu 1998 muri Congo ikaba yarota.
Hari n’abatekereza ko iyi ntambara iramutse ibaye ishobora kuzarangira RDC ibaye ibihugu bibiri, aho ngo irangiye uruhande rwa M23, Uganda n’u Rwanda rutsinze, birashoboka ko abagize M23 bahita ko bakeba igice cyabo cya Kivu zombi maze bagashinga igihugu cyashakirwa izina mu gihe amahanga yabyemeye.
Gusa ibi bitekerezo byose ni iby’abasesenguzi bareba aho ibintu bigana bakaba noneho bagenekereza, ariko ibya politiki bizwi ko ari imvura igwa itagombeye ko agacu kizinga, ikaba umuhengeri utaragurwa ibara, ntawe uzi neza ibiba bizakurikiraho.