Ni izihe nshingano Perezida Kagame atemerewe mbere yo kurahira?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu, itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 102 riteganya ko Perezida usanzwe akomeza inshingano mu gihe Perezida watowe atararahirira inshingano. Kuri ubu Perezida Paul Kagame watowe mu Rwanda ni nawe Perezida wari usanzwe mu nshingano.

Perezida Kagame watowe, itegekonshinga riteganya ko azarahirira inshingano bitarenze iminsi 30 hatangajwe ibyavuye mu matora bya burundu. Muri icyi gihe cyitwa inzibacyuho n’ubwo akomeza inshingano w’umukuru w’igihugu ariko hari ibyo atemerewe kuba yakora mu gihe atararahirira inshingano za Manda nshya.

Icya mbere Perezida Kagame abuzwa n’itegekonshinga kuba yakora muri icyi gihe cyitwa inzibacyuho ni ugutangiza intambara. Icya kabiri Perezida Kagame adashobora gukora muri icyi gihe cy’inzibacyuho ni Igitangaza ibihe bidasanzwe, icya Gatatu ni ugutangiza amavugurura ku itegekonshinga icya Kane ni ugutanga imbabazi z’umukuru w’igihugu.

- Advertisement -

Perezida Kagame namara kurahirira inshingano za manda nshya itegekonshinga riteganya ko agomba gushyiraho Minisitiri w’intebe bitarenze iminsi 15. Yamara kubijyaho inama na Minisitiri w’intebe hagashyirwaho Guverinoma nayo mu gihe kitarenze iminsi 15 Minisitiri w’intebe ashyizweho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:58 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 21%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe