Nyuma yo gutangazwa k’urupfu rwa Perezida wa Iran Ebrahim Raisi ubu Visi Perezida wa mbere wa Iran niwe ugomba kuba ayobora inzibacyuho. Mohamed Mokhber araza kwemezwa n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran.
Uyu Mohamed Mokhber asanzwe ari inshuti ya hafi cyane y’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei. Afite imyaka 68. Yagiye ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere nyuma y’uko Raisi yari abaye Perezida mu mwaka wa 2021.
Agize akanama k’abantu 3 bagomba gutotanya uyobora inzibacyuho no gutegura amatora ya Perezida wa Iran mushya mu minsi 50.
Mokhber aherutse gusura u burusiya, mu biganiro yagiranye na Perezida Putin imbonankubone byavuye mo umwanzuro wo koherereza uburusiya ibisasu bya misire ndetse n’indege zitagira abapolote ziri gukoreshwa mu ntambara yo muri Ukraine.
Mu mwaka wa 2010 umuryango w’ubumwe bw’uburayi wamushyize ku rutonde rw’abantu wafatiye ibihano bamushinja umugambi wo gucura no gukoresha intwaro kirimbuzi. Ibi bihano ariko byakuwe ho mu 2012.
Uyu yahoze ayobora ikigo cy’ishoramari cyitwa Setad cy’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei. Icyi kigo gihuriwe mo amasosiyete 37 nacyo mu 2013 cyafatiwe ibihano by’ubukingi na Leta zunze ubumwe za Amerika.