Ni muntu ki UmunyaBotswana wahawe kuyobora isoko ry’imari n’imigabane?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Kamena 2024 yashyizeho umunya Botswana Thapelo Tsheole kuba umuyobozi mukuru CEO w’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ni rumwe mu nzego abanyarwanda benshi batarasobanukirwa imikorere yarwo, gusa rukora ibirimo gucuruza imigabane, iby’impapuro mvunjwafaranga ndetse n’ibyo guhererekanya imigabane mu bucuruzi.

Uyu munya Botswana uje kuriyobora rero yari amaze imyaka 8 ayobora isoko ry’imari n’imigabane rya Botswana. Ni inararibonye mu by’icungamutungo ndetse no mu by’ubucuruzi. Asimbuye umunyarwanda Eric Bundungu wari usanzwe akora muri uyu mwanya nk’umuyobozi mukuru w’agateganyo.

- Advertisement -

Ni muntu ki?

Bwana Thapelo Tsheole ni umugabo ufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 24 mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubucuruzi ndetse n’icungamutungo. Yari asanzwe akuriye isoko ry’imari n’imigabane rya Botswana rizwi nka Botswana Stock Exchange (BSE) akazi yari amaze ho imyaka 8. Yanagize kandi imwe mu myanya y’ubuyobozi itandukanye muri Banki nkuru ya Botswana.

Tsheole afatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’urwego rw’imari n’imigabane muri Botswana ndetse no ku mugabane wa Afurika nk’uko amakuru ava mu isoko ry’imari n’imigabane abigaragaza.

Mu mwaka wa 2018 ubwo yari amaze imyaka 2 gusa ayobora isoko ry’imari n’imigabane rya Botswana yahawe igihembo cy’icyubahiro na Perezida wa Botswana, amushimira uruhare yagize mu kuzamura uru rwego.

Yabaye kandi umuyobozi w’ihuriro ry’amasoko y’imari n’imigabane ku mugabane wa Afurika ndetse yanayoboye umuryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ugamije iterambere wa SADC. Aha yarebereraga uruhererekane rw’ibicuruzwa mu bihugu bya Botswana, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, South Africa, Swaziland, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu cyanya cy’inganda cya Botswana. Akaba mu nama y’ubutegetsi y’ihuriro ry’ababaruramari muri Botswana, akaba no mu nama y’ubutegetsi y’ikigo kigenzura imiti muri Botswana. Ndetse no mu rwego rushinzwe guhanahana amakuru y’ibucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Uyu mugabo afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’icungamutungo (Economics) yakuye muri Kaminuza ya Botswana, akagira impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ( Masters Degree) mu by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Rhodes muri Afurika y’epfo akagira Kandi impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu (Masters Degree) mu by’imiyoborere y’ibigo by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’epfo.

Tsheole ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo kigenzura icuruzwa ry’imari n’imigabane muri Afurika y’epfo. Kandi yagiye akora inyigo zitandukanye zazamuye urwego ry’imari n’imigabane mu bihugu byommunmajyepfo ya Afurika.

Yitezwe ho guhindura byinshi mu mikorere isanzwe y’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. Iki kigo gisanzwe gifite icyerekezo cy’imyaka 10 gihera mu 2018 kikazageza mu 2028. Aho u Rwanda rwifuza ihuriro ry’ubukungu n’ubucuruzi muri Afurika y’iburasirazuba.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:54 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe