Ni bande bari mu nama zigambanira Rayon Sports no gukubita abayiyobora?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Rayon Sports, Jean-Fidèle Uwayezu, yahishuriye abanyamakuru ko hirya no hino hamaze iminsi hategurirwa inama zigamije kugambanira ikipe ayobora no gukubita abayobozi bayo.

Iyi kipe inyeganyeza siporo yo mu Rwanda yaba itsinda cyangwa itsindwa, muri iyi minsi ntifite umusaruro mwiza, ni iya 4 muri shampiyona ifite amanota 27 ,APR bakunze guhanganira ibikombe iyirusha amanota 6 ndetse yo inafite umukino itarakina.

Rayon Sports iherutse gutsindwa umukino yakinaga na Gasogi United tariki ya 12 Mutarama ibitego 2-1.Ni umukino wababaje abafana ba Rayon Sports ndetse bivugwa ko hari umwe wagerageje gukubita umunyamabanga wayo Namenye Patrick.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Uwayezu, yavuze ko aza muri iyi kipe yahasanze agatsiko k’abantu bazanaga abakinnyi bagamije kubaryaho icyo yise ‘injyawuro’, aba ngo ni bo bari ku isonga y’umugambi wo kugambanira ikipe no gushaka gusagarira abayobozi bayo.

Ati”Aho dushyiriye ibintu ku murongo, abari bafitemo akaboko n’ababonagamo injyawuro birabababaza. Abo ubu bari muri gahunda no mu byabo bishaka gusubiza Rayon Sports aho yari iri. Inama zirabera La Galette , zirabera kwa Kamari Tamu Tamu, zirabera hehe… zo gushaka kuza gukubita Perezida Jean Fidele n’Umunyamabanga Patrick ngo ni uko dutsinzwe mu kibuga?”.

Perezida Uwayezu yihanangirije uzabigerageza wese, avuga ko azirwanaho akararara mu buruhukiro bw’abapfuye (morgue) maze nawe akajya kwirega kuri Polisi.

Ati “Iyo bahansanga ngo bankubite. Nava aho njya kuri Polisi mbabwira ngo nakoze ibi kubera kwitabara ariko unkubise wahava ujya muri ’morgue’ [mu buruhukiro bw’abapfuye].”

Uwayezu yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2020 mu matora yaje akurikira ibwirizwa ryatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB rikumira abahoze mu buyobozi bwayo bashinjwa kutayiha icyerekezo kigaragara ndetse n’ubwumvikane bucye bwari hagati yabo.

Kuva icyo gihe hagiye humvikana amakuru avuga ko hari impande ziganjemo abahoze bayiyobora zirwanya ubuyobozi bwa Uwayezu ndetse nawe ubwe yigeze gutangaza ko hari abaca mu itangazamakuru bagakora icengezamatwara rirwanya ubuyobozi bwe.

 

Perezida Uwayezu yavuze ko uzashaka kumukubita azirwanaho akamwohereza muri ‘Morgue’

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:24 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe