Nigeria: Umugabo yafungiranye abasengaga mu musigiti arawutwika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abantu 11 bahitanwe n’umuriro abandi 19 barakomereka bajyanwa mu bitaro ubwo umuntu yafatanga Peteroli agakongeza umusigiti. Ibi byabereye muri Leta ya Kano iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria. 

Ibi byabaye ubwo abayoboke b’idini ya Isiramu y’ahitwa Gezawa bari mu isengesho rya mu gitondo. Umugabo ufite imyaka 38 wamaze no gutabwa muri yombi ngo yagiye ku musigiti warimo abantu 40 basenga maze awumena mo Peteroli hanyuma afunga inzugi zose zawo awuha inkongi.

Uyu mugabo watawe muri yombi na Polisi yavuze ko icyatumye atwika uyu musigiti ngo ari uko wari uri mo abantu bo mu muryango we basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kugabana iminani no kuzungura. Yabwiye Polisi nyuma yo gutabwa muri yombi ko umusigiti yawutwitse abigambiriye kuko warimo abantu bo mu muryango we bafitanye amakimbirane yashagaka ko bapfiramo.

Abaturage bo mu gace kabereyemo iri sanganya bavuga ko batahise bamemya ko umusigiti uri gushya kuko abari mo imbere babanje kurwana n’inzugi zari zifunze. Nyuma ngo bumvise ikintu gituritse bahita birukira kureba ibibaye nibwo basanze umusigiti uri gushya kandi ufungiye inyuma abantu barimo imbere.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryavuze ko Polisi itahise ihamagarwa ngo izimye inkongi kuri uyu musigiti ari nayo mpamvu haguyemo abantu benshi. Polisi ya Nigeria yo yatangaje ko ibi byabaye ntaho bihuriye n’iterabwoba ndetse ko nta wundi mutwe w’abarwanyi ubiri inyuma ahubwo ko ari amakimbirane yo mu muryango gusa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:01 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe