Icyatumye Jurgen Klopp afata icyemezo cyo gutandukana na Liverpool

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu inkuru yabaye kimomo ko Jurgen Klopp watozaga Liverpool azayivamo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ubura amezi atanu ngo urangire. Ni inkuru yateje ururondogoro ariko abayibara bose bakagaruka ku gitumye uyu mutoza wahiriwe afata icyemezo cyo gusezera aho yakoreye amateka.

Uyu mutoza w’imyaka 56 yageze muri Liverpool mu mwaka wa 2015, akaba yari agifite amasezerano azamugeza muri 2026. Kuva yayigeramo yatwaranye na yo igikombe cya Premier League yaherukaga mu myaka 30, FA Cup, UEFA Super Cup, Community Shield, igikombe cy’isi cy’amakipe ndetse na Champions League.

Mu gihe hasigaye amezi atanu ngo uyu umwaka w’imikino urangire, ikipe ya Liverpool iracyafite ibikombe 4 bigishoboka iri gukinira, birimo Europa League, Premier League, Carabao Cup ndetse na FA Cup.

N’iki cyatumye Klopp afata umwanzuro?

Klopp yatangaje ko impamvu yo kuva muri iyi kipe, ari uko akeneye igihe cyo kuruhuka akajya kure y’ibikorwa bya ruhago, ku buryo azamara umwaka nta kandi kazi akora.

Ati “Nzafata umwaka umwe w’akaruhuko nyuma yo kuva muri Liverpool. Nimva muri Liverpool nta kandi kazi ndibuze kwemera.”

Nubwo Klopp avuga gutyo ariko, benshi mu basesenguzi b’umupira batandukanye bavuze ko uyu mutoza ashobora kuba atarabanye neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe, zimwe mu mpamvu zishingiwaho ni ukuba kuva yaza muri Liverpool muri 2015 kugeza muri 2024 amaze gukora transfers 43 (igura n’igurisha ry’abakinnyi).

Mu mibare bivuga ko mu myaka 9 amaze muri iyi kipe, ubwo ni transfer window (ifungurwa ry’isoko ry’abakinnyi) ebyiri ebyiri buri mwaka, transfer window 18, ibyo birasobanura ko byibuze buri transfer window yasinyishaga abakinnyi babiri bonyine. Isi ya none aho umupira w’amaguru ugeze aba bakinnyi ni bake cyane.

Nyuma yigenda rya Sadio Mane bivugwa ubuyobozi bwanze kumwongerera umushahara, abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo kuzatandukana niyi kipe cyakomeye ubwo uyu mutoza yifuzaga cyane umukinnyi Moise Caicedo wakinaga muri Brighton, bigasoza asinyiye ikipe ya Chelsea.

Klopp yavuzwe gutoza ikipe y’igihugu cy’Ubudage ari nacyo avukamo, ubu iki gihugu kiri gutozwa na Julian Nagelsmann ku kiraka kugeza igikombe cy’Uburayi (EURO 2024) kirangiye, amasezerano afite azarangira taliki 31, Nyakanga, 2024. Yaba ariho Klopp agiye kwerekeza se?

Hagati aho Xabi Alonso wakiniye Liverpool na Real Madrid arahabwa amahirwe yo gusimbura Klopp. Ubu ari gutoza mu Budage.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe